Ibinyabiziga byafatiwe kuri polisi bihari ku bwinshi

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cya vuba igiye gushyikiriza ibinyabiziga bitandukanye yafunze, aho ngo ari wo uzaba ufite inshingano zo kubicunga.

Ni ibinyabiziga byiganjemo za moto ndetse imodoka zitandukanye, polisi ikaba ivuga ko biba byafashwe bitewe n’ibyaha bitandukanye ba nyira byo baba bakoze.

Iyo ugeze aho ibi binyabiziga bifungiye kuri polisi, usanga hari n’ibyatangiye kwangirika.

Polisi ibifata ngo bitewe n’ibyangombwa isanze bitujuje ndetse harimo n’ibyibano.

Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Gasana Emmanuel,  avuga ko mu gihe kiri imbere bizajya bicungwa n’Umujyi wa Kigali, aho ngo uzashaka aho bizashyirwa ndetse hagashakwa n’ikompanyi izajya ibicungira umutekano.

Avuga kandi ko ba nyiri ibyo binyabiziga hari amafaranga bazajya batanga kugira ngo hishyurwe uburinzi bikorerwa.

Iyi modoka yatangiye kwangirika (Ifoto Ndayishimye JC)

Ibi ngo bitandukanye n’ibikorwa muri iki gihe, aho umuntu afatirwa ikinyabiziga akagenda akituriza akazajya kugifata igihe ashakiye.

Yagize ati “Aho tugiye kubiparika ntabwo ari aha polisi , Umujyi wa Kigali, ugiye kubitegura neza, buri munsi hari igiciro cy’amafaranga ugomba gukatwa gituma kijya muri ya sanduku ndetse kikanafasha n’abarinzi b’iyo kampani.”

IGP Gasana avuga ko uko nyir’ikinyabiziga azajya atinda kuza kugifata bizajya bituma amafaranga acibwa yiyongera, aho bishoka ko yazanasanga amafaranga yaciwe arenze kure n’agaciro k’ikinyabiziga cye.

Ingingo ya 151 y’Itegeko N0 34/1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ivuga ko gufunga ikinyabiziga ari ukukijyana ahantu hagenwe n’umutegetsi wa Leta ubifitiye ububasha, kikahaguma kugeza igihe abitegekeye kandi kikishingirwa na nyiracyo ku byerekeye amafaranga agitangwaho.

Mu mpera z’umwaka ushize polisi yagurishije muri cyamunara ibinyabiziga yari ifunze, aho yasobanuye ko cyamunara ikorwa iyo bigaragaye ko ba nyira byo banze kuzana ibyangombwa ngo babisubirane.

Aha ni ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru ahaparitse ibi binyabiziga (Ifoto Ndayishimye JC)
Bimwe byarangiritse
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/ibinyabiziga.jpg?fit=800%2C533&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/ibinyabiziga.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSIbinyabiziga byafatiwe kuri polisi bihari ku bwinshi Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cya vuba igiye gushyikiriza ibinyabiziga bitandukanye yafunze, aho ngo ari wo uzaba ufite inshingano zo kubicunga. Ni ibinyabiziga byiganjemo za moto ndetse imodoka zitandukanye, polisi ikaba ivuga ko biba byafashwe bitewe n’ibyaha bitandukanye ba nyira byo baba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE