UMUKINYI WA FILIME NDAHIRO AGARAGAZA IGISHYIRA HASI SINEMA NYARWANDA
Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime “Ikigeragezo cy’ubuzima” asobanura byinshi bituma sinema yo mu Rwanda isubira hasi birimo no kuba abayirimo bamwe nta bumenyi buhagije bafite.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ko icy’ibanze kimunga sinema nyarwanda ari “Piracy”, “Piratage”, aho abantu batanguranwa gushaka za filime bakazihanaha cyangwa bakazigurisha rwihishwa ba nyirazo batabizi.
Ndahiro avuga ko ibyo bikomeje, sinema nyarwanda itazigera itera imbere gusa avuga ko benshi mubabikora baba bataziko ari bibi.
Agira ati “Hano mu by’ukuri inzego zibifite mu nshingano zikwiye kubidufashamo kuko mubigaragara ‘Piratage’ ni kimwe mubyaciye intege cyane abakora filime b’Abanyarwanda.”
Akomeza agira ati “Gusa hano iwacu mpamyako Abaguzi ba filime zacu babikora batazi ko ari byo bakora.”
Ndahiro ahamagarira abakunzi ba filime zo mu Rwanda kuzigurira ahazwi habugenewe kuko ngo iyo baziguze ku bazigurisha rwihishwa ntacyo baba bamariye iterambere rya sinema nyarwanda.
Yakomeje ahamagarira n’abandi bacuruza filime kureka kwegera ba nyirazo bityo baganire uburyo bakora.
Ndahiro avuga ko kandi igituma sinema yo mu Rwanda ikiri ku rwego rwo hasi ari uko hari abayikoramo batandukanye badafite ubumenyi buhagije bujyanye no gukina no gukora filime.
Ahamya ko abakinnyi ba filime ndetse n’abazikora bo mu Rwanda babonye amahugurwa kandi bakagira n’ingendoshuri mu bihugu bimaze gutera imbere muri sinema muri Africa nka Nigeria, Ghana na Africa y’Epfo bakwigirayo byinshi.
Ati “Hari byinshi twabigiraho mu bijyanye n’isoko ndetse n’ibindi ndetse tukaba twanaganira nabo uburyo bw’imikoranire.”
Yongeraho avuga ko ikindi gisubiza sinema y’u Rwanda hasi ari isoko rito. Ndahiro ahamya ko mu Rwanda hari isoko rito rya sinema kandi ngo n’iryo rito rihari ntirikora uko bikwiye kuko ririmo “Piratage.”
Ndahiro agaragaza ko ariko sinema nyarwanda izatera imbere kuko nta n’imyaka nyinshi ishize ishinze imizi mu Rwanda.
Agira ati “Kugira ngo sinema ya Hollywood (muri Amerika) igere kuri ruriya rwego, hashize imyaka itari munsi ya 200.”
Akomeza agira ati “Iyo mu Rwanda ntiramara imyaka 20 nkurikije igihe umunyarwanda wa mbere yagaragaye akorana filime n’abanyamahanga ariko bakora ku nkuru yo mu Rwanda.”
Akomeza ahamya ko “Piratage” nicika mu Rwanda kandi abakora filime n’abakinnyi ba filime bakabona amahugurwa n’ingendo shuri, sinema nyarwanda izatera imbere.