Andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi
Kuva kuri uyu wa Mbere nibwo bwa mbere hageze hanze amajwi yumvikanisha umugambi w’abo mu muryango wa Rwigara bakekwaho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, aho mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ku buryo bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, n’uko bashyigikiye icyabuhungabanya.
Andi majwi yasohotse kuri uyu wa Kabiri yumvikanamo na none Adeline Rwigara, umubyeyi wa Diane na Anne Rwigara bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera; aho avugana na Tabitha Gwiza, nyirasenge wa Diane n’umugambi w’uko abo muri uyu muryango wa Rwigara bakorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ku buryo bweruye wa RNC, ubarizwa muri Afurika y’Epfo.
Aya majwi ashingiye ku biganiro Adeline yagiye ahererekanya na Tabitha binyuze mu buryo bwa WhatsApp Voice, bufasha umuntu kwifata ijwi akoherereza mugenzi we kuri uru rubuga nkoranyambaga bitagombeye ko afatwa umwanya wo kwandika.
Ni ikintu mu biganiro byabo bishimira cyane kuko cyabafashije kuganira ku mugambi wabo mu buryo butomoye kuko Gwiza yumvikana ashima uwitwa Muganga ati “Ahhh umva, none kuba yarakwigishije bino byo gukora za audio, arakabyara ndetse none dore nanjye wabinyigishije, nta kindi nkikora dore ko no kwandika bingora [binsiteresa] wa mugani wawe we [aseke] uwapfuye yarihuse. Ibi ngibi kuki tutari twarabitekereje kuva kera, uzi ko unyoherereza audio nkayumva nk’aho turi kuvugana. Nikiriza, nikiriza nti yiiiiiii, nkisetsa, nkababara, ukagira ngo turi kuvugana neza neza.”
Kayumba, Himbara mu mugambi
Mu bantu bashya bavugwa muri aya majwi harimo uwitwa Junduli bivugwa ko ari Benjamin Rutabana, umuntu wo mu muryango wo kwa Rwigara ari na we wabahuje n’uwo batazira izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye ukurikiye ubutasi muri RNC akaba yarakunze gushyirwa mu majwi ku bitero bitandukanye byagiye bigabwa mu Rwanda mu gihe cyashize.
Mu majwi ya mbere, havugwagamo Adeline yumvikana akoresha ibimenyetso mu kuvuga abantu, umwe akamwita Nzobe, hari n’undi yita Uw’Epfo. Gusa muri aya majwi yandi byumvikana neza ko uwo bita Uw’Epfo ari Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Undi uvugwa muri aya majwi ni David Himbara ariko we nta zina ry’irihimbano yahawemo kuko hamwe bamwita David ahandi Himbara.
Adeline yumvikana avuga ko hari ibyo atumvikanyeho na Diane ku muntu ngo wahoze ari inshuti ye ariwe bita Mukobanyi nk’izina ry’irihimbano muri iki kiganiro.
Ati “Nabwiye Muganga nti ntacyo nzongera kubwira Diane kuko namubwiye kuva kera, na Kabonero yaramubwiye ko ari umwicanyi we akavuga ngo igituma bavuga ko ari umwicanyi ni uko atahunze ngo natwe abantu bamwe bari gutekereza ko dukorana n’aba bantu kuko twahunze ndetse tukabipfa cyane, ati ‘wowe ntiwigeze ushaka no kubimenya […] nti ntabwo nshobora gushaka kumenya abicanyi, nti akorana n’ iyi leta, nti ashwi, ati ‘ni ibyo bagushyizemo’…ubwo nyine biba bibi ndamwihorera.”
Hari kandi aho Adeline yumvikana avuga ko Diane Rwigara afite abantu benshi bakorana mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi by’umwihariko ‘Mukobanyi’ ndetse ko uyu wari inshuti ye yigeze kwandikira Kayumba Nyamwasa na Davidi Himbara.
Humvikana kandi aho Adeline, umubyeyi wa Diane Rwigara, avuga mu mazina David Himbara ku butumwa yari yahawe na Muganga kugira ngo abumugezeho.
Mu magambo ye agira ati “Rero n’ejobundi, hari ibintu Muganga yambwiye nyine uriya Mukuru yamubwiye, noneho ako kanya telefone ye iba yapfuye WhatsApp, afata iyanjye iyo message ya Muganga iza Diane afite telefone yanjye arayibona, abonamo izina ry’uwo Mukobanyi, ibintu yari yabwiye uriya wo muri Afurika [Uw’epfo] ngo aragenda rero abibwira uriya […] ngo uriya Mukobanyi yandikiye Uw’Epfo, yandikira na Himbara ariko akoresheje telefone ya Diane. Ngo ababwira ngo nibamusubize nta kibazo ngo iye yibwe na bariya bo muri DMI ngo b’abasirikare noneho ngo yakoreshaga iya Diane. Noneho Uw’Epfo abwira Muganga ngo ambwire ngo uyu muntu akorana nabo, iyi telefone nibabwire Diane asibe izo message.”
Basabwe gukomera ku ibanga
Hari irindi jwi ryumvikanisha uwahawe izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo. Atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye?”
Muganga kandi yumvikana amubwira uburyo yatunguwe no kuba Junduli [Ben Rutabana] yaramwoherereje ubutumwa bugoye gusobanukirwa amubaza inyungu David Himbara yaba afite mu kumenya ibyabaye kuri Diane Rwigara.
Aha ngo Himbara yabajije Junduli ibijyanye n’ifatwa rya Diane Rwigara ku kibuga cy’Indege i Addis Ababa muri Ethiopia, undi amubwira ko ntacyo abiziho ahubwo ko akwiriye kubaza Muhanga kuko ashobora kuba afite amakuru.
Himbara nyuma ngo ahamagara Muganga amusaba ibisobanuro by’aho yakuye iby’ifatwa rya Diane Rwigara ku kibuga cy’indege, undi amusubiza ko afite amakuru yizewe y’abantu bo hejuru.
Ati “[Himbara] Arambwira ngo ni abantu bo mu rwego rwo hejuru b’abasirikare bakuru ariko apana bariya bo hejuru cyane nka ba James [Kabarebe] cyangwa abandi ariko urumva nyine ni abo ku rwego rukuru nyine baba babizi…mujye mukomeza amabanga.”
Muganga akomeza agira inama abo kwa Rwigara ko badakwiye gukomeza guhisha amabanga ahubwo ko bakwiye kujya bayabasangiza kuko ngo bo baba bafite amakuru.
Ati “Njye ayo mabanga ntabwo njya nyasobanukirwa. Ubwo se ayo ni mabanga ki? Ejo ko umuntu ashobora kugenda bakamunyuruza akajya mu nzu [Safe house] mukagira ngo yuriye n’indege cyangwa ngo wenda umuriro wamushiriyeho mukazajya gusobanukirwa n’umuntu yarakorewe iyicarubozo. Uziko mwebwe mwageze aho wa mugani mukabana na Shitani mukayimenyera? Icyo nakubwira cyo abantu barakurikira cyane cyane uriya mugabo…hari byinshi atatubwira ariko we barabimubwira.”
Umuriro uraka muri RNC
RNC ni ishyaka ritemewe mu Rwanda rikorera muri Afurika y’Epfo, Amerika n’u Burayi ariko mu minsi ishize riherutse gucikamo ibice, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.
Uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.
Mu myaka itatu ishize bivugwa ko iri shyaka ryarimo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr. Théogène Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.
Raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara muri Nyakanga 2016 igaragaza ko Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”
Hagati aho, kuri iki Cyumweru nibwo Polisi yatangaje ko ku mugoroba wo kuwa Gatandatu yataye muri yombi Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza imisoro no gukoresha impapuro mpimbano, hiyongeraho no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nyuma y’iri tabwa muri yombi mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege yagize ati “Ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo. Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”
Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse ku bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.
Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro y’imyaka itanu guhera mu 2012, binyuze mu ruganda rw’itabi rwanditse ku muryango wabo. Amakuru akavuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Indi nkuru wasoma: Ihishurwa ry’umugambi w’umuryango wa Rwigara mu guhirika ubutegetsi (Amajwi)