Diane Rwigara, murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo; batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho bafungiye kuri Station ya Remera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje ko itabwa muri yombi ryabo rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo. Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”

ACP Badege yakomeje avuga aba batatu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho ubu bafungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

NEC yatangaje ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Ikindi kandi ni uko ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura. Amakuru avuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012. Ikindi twamenye ni uko urubyiruko rugera kuri 20 rwafashije Diane gushaka amasinyature rwasabwe kwitaba muri Police zibegereye kugirango bajye gusobanura ibyo bakoranye na Diane. Abamenyekanye harimo umufasha wa Diane wa hafi witwa Muhire Norbert, umukunzi we Cynthia, abandi bitwa Jean De Dieu, Olive, Kamegeri, Mellisa, Robert bita Rukara, Munyaneza, n’abandi benshi.

 

Uhereye ibumoso: Diane Rwigara; Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara