Rusizi: Imvura yasenye inzu zisaga 300 n’uruganda
Ibi biza byangije ibintu bituma n’abantu batanu bakomereka kubera kwikanga inkuba bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyibitimbo mu Murenge wa Butare ari nawo wagagayemo ibiza byinshi kurusha mu y’indi mirenge.
Kuri ubu harabarurwa inzu zasenyutse bikabije 169 n’izoroheje 141. Amashuri ibisenge byagurutse ni 13, inyubako z’akagari ebyiri zangiritse n’uruganda ruzakora ibyo gupfunyikamo rwavuyeho igisenge.
Ibi biza kandi byangije urutoki rwa hegitare 22 naho abantu batanu bakanzwe n’inkuba babiri muri bo bajyanwa ku kigo nderabuzima ndetse n’amapoto cumi n’abiri y’umuriro yangiritse.
Umukozi w’Akarere ushinzwe imicungire no gukumira ibiza, Nziranziza Martin, avuga ko imibare bafite ari iy’agateganyo kuko ishobora guhinduka.
Ati “Hagati ya saa kumi n’imwe na 25 kugera nibura saa kumi n’ebyiri na 45 haguye imvura nyinshi irimo umuyaga. Hamwe yari yiganjemo n’urubura. Yangije inzu z’abaturage n’imyaka. Hanagaragayemo inkuba yakanze abantu.”
Uyu muyobozi avuga ko mu byangijwe harimo amashuri, insengero, ibiro by’utugari n’amapoto y’amashanyarazi, byanateye ikibazo cy’ibura ry’umuriro.
Ati “Nta muriro wari uhari mu bice binini bya Rusizi, ibyo byatewe n’uko hari uruganda barimo kubaka iruhande rwa Magerwa igisenge cyasakambutse cyigenda ku nsinga z’amashanyarazi umuriro uhita wikupa.”
Ibi biza byiganje cyane mu mirenge ya Butare, Bweyeye, Gikundamvura, Nyakabuye, Muganza na Nkungu.
sitio@igihe.rw