Yasuwe : 
 0 0

Umujyi wa Kigali wirahirwa n’amahanga, abawutemberamo bakawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa n’isuku ihebuje ituma ukurirwa ingofero ndetse benshi bakawufata nk’ icyitegererezo cyo kwigiraho binyuze mu ngendoshuri.

Muri iki gihe, u Rwanda rwateye intambwe irenze iyo gukurura ba mukerarugendo kubera ko babengutse imisozi igihumbi irutatse cyangwa inyamaswa zo muri pariki zirimo ingagi, bigera ku kuratwa muri raporo n’ibyegeranyo bikorwa n’abahanga birugaragaza ku ruhembe rw’ibihugu bikungahaye ku isuku muri Afurika.

Intambwe yatewe mu kwimakaza isuku mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange ni ntagereranwa kandi ihera i Bukuru. Ejo bundi aha humvikanye amakuru y’abayobozi mu Karere ka Rubavu bahagaritswe mu mirimo yabo bivugwa ko byaturutse ku kuba hari aho Umukuru w’Igihugu yanyuze akahasanga umwanda kandi hagombaga kuba hasukuye.

Umuco wo kurangwa n’isuku uva mu ngo aho abantu batuye ukagera mu mihanda nyabagendwa no mu mahuriro yayo manini aho usanga hateye indabo zirabagirana; ibi kandi ntibisiga inyubako z’imiturirwa nazo zifatwa nk’indorerwamo y’iterambere muri Kigali.

Urugendo rwo kugira umujyi usukuye rwasabye imikoranire y’inzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa ba wo mu isuku, abaturage na ba rwiyemezamirimo batwara iyo myanda bayishyira ahabugenewe.

Muri gahunda yo kunoza imikoranire no kugaragaza uruhare rwa buri wese, hateganywa amafaranga atangwa kuva ku muturage, ibigo by’ubucuruzi bikomeye n’ingengo y’imari ya leta.

Muri uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 yemejwe n’Inama Njyanama ingana na 19 786 828 387; uzakoreshamo asaga miliyari imwe, miliyoni 89 ibihumbi 967 na 125 mu bikorwa by’isuku.

Aya ntarimo ayateganyijwe ku ngengo y’imari ku rwego rw’uturere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro; atangwa n’abaturage (aya agenwa bitewe na koperative zahawe isoko ryo kwishyuza amafaranga yo gukura imyanda mu ngo) n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu gusukura ibice bitandukanye bya Kigali, ibigo by’ubucuruzi bikomeye bigira uruhare aho nka TIGO isukura rond-point yo mu Mujyi rwagati, mu gihe MTN isukura iy’imbere ya Kigali Convention Centre.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima rusange n’Ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Mukangarambe Patricie, yatangarije IGIHE ko amafaranga yateganyijwe azakoreshwa mu gusukura imihanda minini n’ihuza uturere tugize izindi ntara n’azatunganya ikimoteri cya Nduba.

Amafaranga atangwa mu gushakira isuku Kigali

Mu bikorwa byo gusukura umujyi, Akarere ka Nyarugenge mu ngengo y’imari ya 2017/18 kateganyije amafaranga y’u Rwanda angana na 243 497 064. Aka karere gakorana na Sosiyete eshatu zahawe isoko ryo gukusanya imyanda no gukubura mu mihanda itandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete imaze imyaka 18 ikusanya ikanashyira ahabugenewe imyanda y’ingo zo mu Murenge wa Nyarugenge na Kacyiru n’ibigo byo mu Mujyi wa Kigali (Company for Protection of Environment and Development, COPED Ltd), Paulin Buregeya, yabwiye IGIHE ko ku mwaka ikoresha amafaranga arenga miliyoni 600Frw.

Amafaranga yitwa ay’isuku atangwa n’abaturage usanga agenwa na Koperative yahawe isoko ryo gukusanya imyanda mu ngo ndetse ashobora guhindagurika bitewe n’ahantu.

Dufatiye urugero kuri Inzira Nziza Services ya Munyaburanga Thomas, ikusanya imyanda y’ingo zibarirwa mu bihumbi bitanu ziri mu Murenge wa Muhima, yavuze ko ku mwaka bakoresha miliyoni zisaga 180 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gikorwa.

Yavuze ko muri aka gace hari abaturage basonerwa kubera ubushobozi, abandi bagacibwa agera ku bihumbi bitanu, mu gihe ibigo binini bitanga umusanzu uri hagati ya 10 000 Frw na 500 000 Frw.

Abaturage bo mu Murenge wa Muhima bishyura amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi, kimwe n’abatuye mu Biryogo, Gitega, Nyakabanda n’ahandi.

Ibi niko bimeze no mu Karere ka Gasabo, ibigo bitatu by’igenga nibyo byatsindiye amasoko yo gukora isuku. Bahabwa intera runaka mu mihanda minini bakayikubura, bakanahatunganya mu busitani bwaho. Ibi ubwabyo bitwara akarere ka Gasabo miliyoni 346.548.984 Frw.

Akarere niko gafite inshingano nyamukuru zo gusukura imihanda migari nk’uwa Nyarutarama unyura Gishushu na Nyabugogo. Izo gusukura imihanda mito inshingano zayo zihabwa imirenge, akarere kakaza gakora igenzura. Ibi ni ko bimeze no mu tundi duce.

Akarere ka Kicukiro mu mihigo yako usibye gukorana na sosiyete zikora isuku kahize no kuyongera kanagena amafaranga asaga miliyoni 30 azifashishwa muri ibi bikorwa. Muri rusange aka karere kateganyijwe miliyoni 71 z’amafaranga y’u Rwanda zagenewe isuku, aya arimo akoreshwa mu gukora ubusitani, gutera ibiti n’ibindi.

Umujyi wa Kigali utangaza ko bikwiye kuba umuco wa buri muturage wo gusukura iwe ndetse akamenya ko ari inshingano ze kubigiramo uruhare akanatanga umusanzu usabwa aharanira kurushaho kwigira.

Amafaranga atangwa n’Umujyi wa Kigali n’uturere harimo n’atunganye ubusitani buteye ku nkengero z’imihanda

Abatunganya isuku mu mihanda yo muri Kigali bayisukuraho bihoraho

Mu ngengo y’imari y’uturere habamo amafaranga yagenewe ubusitani n’imikindo

Ubusitani bwo hagati mu mihanda bukorwa neza bituma bunyura benshi

Isuku y’inyubako zizamurwa ubutitsa muri Kigali ziri mu biyihesha amanota meza ku ruhando mpuzamahanga

Sosiyete zitwara imyanda ziyikuye mu ngo zikorana n’Umujyi wa Kigali buri munsi

Umuhanda werekeza kuri Serena Hotel no ku Bitaro bya CHUK unyuze imbere ya Marriot ifite umucyo

Imihanda ya Kibagabaga irererana kubera isuku

Muri rond-point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, Tigo niyo ihakora isuku

Ukinjira mu Mujyi wa Kigali usanganizwa ubusitani buteye amabengeza

Rond-point ikorerwa isuku na MTN iherereye Kimihurura mu ihuriro ry’imihanda iri imbere ya Kigali Convention Centre

Imihanda yo muri Kigali itangarirwa n’abasura u Rwanda

Umujyi wa Kigali wirahirwa n’amahanga, abawutemberamo bakawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa n’isuku ihebuje ufite

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre na Moses Niyonzima