Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi mu ntara y’Amagepfo kuva ku rwego rw’umurenge, Guverineri w’iyi ntara, Mureshyankwano Marie Rose yasabye abayobozi b’uturere gufatira ingamba abayobozi b’imirenge iri inyuma mu bwitabire bwo gutanga imisanzu ya Mutuelle de santé, ababwira ko utazabikora azafatirwa ibihano.

Mureshyankwano yasabye abayobozi b'uturere guhwitura ab'imirenge

Mureshyankwano yasabye abayobozi b’uturere guhwitura ab’imirenge

Iyi nama yanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba.

Guverineri Mureshyankwano Mari Rose yavuze ko bibabaje kuba intara ayoboye ari iya nyuma mu bwitabire bwo gutanga imisanzu ya Mutuelle de santé kuko iri kuri 60.8%. Intara y’Amajyaruguru iri imbere iri kuri 77.1%.

Yasabye abayobozi b’Imirenge guhagurukira imirenge ikomeje kwinangira, abasaba gufatira ingamba abayobozi b’iyi mirenge.

Mureshyankwano yabwiye aba bayobozi b’Uturere ko uzinangira gufatira ingamba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ari we uzahanwa (ntiyavuze ibihano bibateganyirijwe).

Uyu muyobozi wagarukaga ku nshingano z’abayobozi, yavuze ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu namubaza iby’izi mbaraga nke na we azabaza abayobozi b’uturere.

Avuga kandi ko ibihano bizagenerwa n’abandi bose batubahiriza inshingano zabo. Ati “Ibyo kujenjeka byarangiye, ingamba Ni ibihano.”

Mu ntara y’Amagepfo, akarere ka Gisagara ni ko kaza imbere mu gutanga umusanzu wa Mutuelle de santé, kari kuri 77.9% mu gihe aka Nyaruguru ari ko ka nyuma kari kuri 56.6%.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALIC ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba yasabye ko mu byumweru bibiri uturere twose two mu ntara y’Amajyepfo twaba tugeze kuri 65%.

Dr Alvera Mukabaramba uvuga ko uyu muhigo woroshye kuwuhigura, yasabye aba bayobozi kuva muri iyi nama bafashe ingamba bazagera kuri iki kifuzo ke.

Mureshyankwano wagarutse kuri ubu bwitabire bw’uturere, yasabye abayobozi b’utundi turere kujya kwigira kuri Gisagara iri kwesa imihigo kandi idakize kurusha utundi turere.

Abayobozi b'uturere n'ab'imirenge basabwe kwikubita agashyi

Abayobozi b’uturere n’ab’imirenge basabwe kwikubita agashyi