Rubavu: Abajura batoboye ikigo cy’imari biba miliyoni zirenga 20 Frw
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama, Ikigo cy’imari cya “Goshen Finance”, ishami rya Rubavu cyibwe n’abantu bataramenyekana, amafaranga miliyoni 22.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kanamugire Theobald, yemeje amakuru y’uko iiki kigo cy’imari cyibwe, bapfumuye inyubako gikoreramo.
Yagize ati ‘’Nibyo koko mu ijoro ryakeye mu saa cyenda banki iri mu mugi wa Gisenyi yitwa Goshen Finance yaraye yibwe mu ijoro ryakeye batoboye bakoresheje umutarimba nuko batwara amafaranga agera kuri miliyoni makumyabiri n’ebyiri. Hari abantu twafashe bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura ariko iperereza riracyakomeza, gusa mu bafashwe nta mukozi wa banki wafashwemo.’’
Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko ipererezahikomeje kandi ko hari n’amakuru bahawe ko Umunye – Congo wari utuye mu gikari cy’iki kigo cy’imari, akaba yaburiwe irengero.
Yagize ati “Turacyamukurikirana, ayo makuru twayamenye turacyakurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo neza.”
Kwiba ibigo by’imari mu Karere ka Rubavu byaherukaga umwaka ushize ubwo abajura bibye icyahoze cyitwa Agaseke, amafaranga agera kuri miliyoni 53 y’u Rwanda.