Rwalinda wa RNC Mushikiwe yaramusuye aho afungiye Tanzania
Rwalinda mbere naho iburyo Mushikiwe w’umubikira wagiye kumusura aho afungiye bakamumwima.
Baruna ba Rwalinda babyina Kagame
Nyuma y’inkuru yasohokeye mu Kinyamakuru inyenyeri tariki ya 18.08.2017 hakurikiyeho impaka zikabije zituruka hirya no hino kumbuga, cyane cyane mu basore bigize abavugizi ba RNC na Rwalinda wayo. Inyenyeri yazindukiye muri Tanzania ndetse na n’ikigali kureba ikihishe inyuma yokurigiswa mumezi hafi 3 ashije ariko RNC abereye umwe mubayobozi ndetse na Kabarebe yanekeraga baruca bakarumira kandi we arimo kwicwa urubozo.
Mike Rwalinda Yari atuye ahantu hitwa Tabata Dar es salaam ho mugihugu cya Tanzania akaba ari niho yabanaga numugore we wumuswayire babyaranye Abana 2 bakaba bari bafite company y’ ubwubatsi yakoranaga numutanzania witwa Simon ninawe wazanye abapolisi 6 baje kumufata. Rwalinda yakoranaga ubucuruzi bya hafi muri ayo kompanyi ndetse amafaranga yatangiye ubwo bucuruzi bemeza ko yatanzwe nabanyamuryango ba Rwanda National Congress
Murumuna wa Rwalinda babanaga johanesbourDoudou yavuganaga na Gen Moubarak Muganga na Col Denis Rutaha bamukoreshaga kubanekera ndetse bagatanga inkuru kwa Gen James Kabarebe.
Mubyo Rwalinda nabene nyina bafashije Kabarebe kugeraho harimo ibura RYA gen Mupenzi jean de la Paix wayoboraga Imvejuru.
Gutegura urupfu rwa Pastor Christopher Mtikila wabarizwaga mubatavuga rumwe na leta ariko kandi akaba yarahanganye na Kigali kubera ikibazo kimpunzi.
Mtikila wari avuye muri Afurika yepfo kubonana nabayobozi ba Rwanda National Congress yasubiye Tanzania ar’ikumwe na Rwalinda aliko kandi akaba yaranavuganaga na Kigali kugeza Mtikila bamutsinze mu mpanuka y’imodoka yateguwe bamuhora ko yavuganiraga impunzi Kigali ikomeje gutsinda hirya no hino kw’isi.
Rwalinda wari amaze igihe akorana byahafi na General Mupenzi ndetse Mupenzi wari ukuriye mu nvejuru yaramwinjije munzego za Leta ya Tanzania , yaje kuburirwa irengero maneko za Tanzania zirarakara nibwo zahise zirukana Capt Appolon Rubagumya na Capt Sunday barimo nabo gushinga umutwe w’ingabo ngo bakorane nabandi. Rwalinda niwe wahise abafata abageza muri Afurika yepfo Uwo Apolo Rubagumya na Sunday bari Tanzania bagerageza guhangana na Kigali aliko byose byasenywe na Rwalinda bitewe nuko yafashije Kigali gushimuta Mupenzi.
Rwalinda yakomeje kwakira amafaranga kuva kwa Gen Kabarebe ndetse nokuva mu bayobozi bamashyaka ahanganye na Kigali, mubyo yabeshye abanyamashyaka kugirango bakomezekumuha ayo mafaranga abanyamuryango babo babaga bakusanyije harimo ko ngo yakoraga ubucuruzi bwa makamyo ndetse niyo kompanyi yubwubatsi.
Akabemeza ko ngo bazunguka bakagabulira abasilikare bari muriTanzania ndetse ngo nogushaka ibindi bikoresho, yakomeje gukolera Kabarebe yivuye inyuma kugeza aho Maj Nkubana nawe amutambikaniye.
Rwalinda yabayeho muri Afurika Yepfo Yibisha imbunda za Cape Town, yiba amamodoka, acuruza ibiyobyabwenjye kuburyo yafunzwe umwaka wose akiri muri Afurika yepfo. Rwalinda nanubu aracyafite urubanza munkiko za Afurika yepfo aho akurikiranyaho iby Fraud, amateka ye ntabwo yari yerekana ko yagiye yanduranya yiba ahantu hose kuburyo we icyo yabaga ashaka nifaranga apana gukurikirana ibibazo by’abanyarwanda.
Rwalinda akaba yarabyaye abana hirya no hino kwisi, afite umugore Durban n’umwana wimyaka 16, undi mugore Johannesburg ari nawe Babanaga mbere yuko yerekeza iya Tanzania ndetse bafitanye umwana w’imyaka 3 akagira nundi babyaranye Johannesburg ukongeraho nuwo watanzania babanaga.
Dar es salaam yanyweraga muri hotel yitwa Kagame hotel iri ahitwa Ubungo hafi ya Bus station ziba zivuye muntara no mubindi bihugu, Iyi hotel ntiwayitinyuka uziko urwanya Kigali kuko niho intore na za maneko za Kigali banyweraga.
Kagame Hotel aho Rwalinda yarukiraga ndetse akahahulira n’intore za Kagame.
Rwalinda yakorewe iyicwa rubozo ndetse ngo niyo yafungurwa ntiyabasha kuzagira icyo yimarira, mushiki we wumubikira yagiye kumusura aliko ntibamumuhaye kuko ashinjwa ibikorwa by’iterabwoba.
Polisi ya Tanzania ikaba yaravuze ko ishaka kuzamuha U Rwanda, aliko kandi akaba azaba atashye niba bamuhaye Kigali.
Ibi bikaba bibaye isomo rikomeye cyane cyane kuri RNC nabayiyobora kuko Rwalinda yicishije abantu benshi cyane.
Captain Apolo Rubagumya nawe akaba yarasubiye Kigali aho yagiye yikomye Frank Ntwari na Jihana ibyegera General Kayumba Nyamwasa.
Abasore benshi Rwalinda yatwaye Tanzania basigiye babwerabwera abandi barashimutwa abandi tuvugana inzara igiye kubamara ndetse hari nurwaye ukurikiranwa n’inyenyeri, ibya RNC nabandi barwanya leta byabaye nk’inyenzi zo muri 1960.
Inama nagira amashyaka na RNC nukwishira hamwe mukareka guhemuka, nushaka gutera igihugu arabipanga ntabwo arutanguranwa kandi ntantege kuko muricisha abana bu Rwanda.
Mubaye ba mpemuke ndamuke nka Kagame aho musaba abanyarwanda infashanyo mugashyira mubucuruzi kandi mugashyira abana bato mu bibazo mudafitiye ibisubizo.
Abanyarwanda barasabwa gushyira ubwenge ku gihe bagashaka ibisubizo kuko Kagame atwaye manda itemewe ndetse kumurandura bisaba kwishyira hamwe.
Iperereza riracyakomeza…………….