*Kuko ngo aho u Rwanda rugeze ruhakesha umutekano n’ubumenyi

Abaturage bo mu mirenge ya Muko na Gashaki no mu mujyi wa Musanze ni bamwe mubo twaganiriye muri iki gikorwa cyo kugaragaza icyo abaturage bifuza kuri Perezida uzatorerwa manda y’imyaka irindwi iri imbere.

i Musanze bishimira ibimeze kugerwaho ariko baracyafite n'ibyo bifuza

i Musanze bishimira ibimeze kugerwaho ariko baracyafite n’ibyo bifuza

Muri rusange bavuga ko bifuza ko Perezida yakorengera imishahara y’abarimu n’abasirikare kuko ngo aho u Rwanda rugeze ruhakesha umutekano n’ubumenyi.

Mu murenge wa Muko na Gashaki abaturage basaba ko Perezida uzatorwa yasaba inzego zibishinzwe kubaganya ibiciro by’ifumbire no kubemerera bagahinga amasaka kuko ngo batakibona umusururu byoroshye.

Perezida watorwa kandi ngo yashakisha uburyo hakorwa ubukangurambaga mu cyaro abantu bakajya bakora amasaha menshi kuko ngo usanga abantu bakora amasaha atageze no kuri atandatu ku munsi.

Aha bifuza kandi ko imisoro idatangwa mu isanduku ya Leta ahubwo igahabwa abantu babishinzwe ibi bihagarikwa burundu.

Abatuye hano bifuza ko umuhanda wa Muko – Kitabura ukorwa neza kuko ari mubi cyane kandi unacamo Ambulance iba ivanye abarwayi ku kigo nderabuzima cya Kabere.

Abaturage ba hano bataragerwaho n’amashanyarazi basaba Perezida uzatorwa kubasabira REG ko yajya ikorana n’amashyirahamwe yabo mu kuyabegereza.

Umuyoboro w’amazi wa Muko – Nkotsi nawo warangiritse kandi ntiwatunganywa  neza bigatuma uhora upfa, bagasanga iki kibazo aho bigeze Perezida ariwe wavuga kigakemurwa neza.

Aha hantu i Muko na Gashaki abaho ntibakora siporo kuko nta kibuga cy’umupira w’amaguru cyangwa uw’amaboko bihari. Ngo barabyifuza cyane kuko ibihari biri muri RDF Staff and Command College kandi nta uhisukiira uko yiboneye.

Muri iyi mirenge y’icyaro basaba ko Perezida yahwitura inzego zibishinzwe bagashyirirwaho amashuri y’incuke kuko abana bakora urugendo rurerure bajya kuyashaka bigatuma benshi batayajyamo.

Musanze nk’umugi uri gutera imbere cyane abaturage baho baganiriye n’Umuseke bavuga ko bifuza ko Perezida uzatorwa yashyira imbaraga mu bikorwa bigamije guca ruswa mu butabera.

Abakora imirimo y’ubucuruzi nabo bagaruka ku kibazo cy’imisoro ngo babone iremereye bagasaba uzatorwa kureba ko yadohoraho.

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze