Kuri uyu wa kane, nyuma yo kwakira Kandidatire ya MPayimana Phillipe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igiye kwakira Paul Kagame uzahagararira Ishyaka RPF-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.

Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n'abantu benshi.

Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n’abantu benshi.

RPF Inkotanyi yabukereye ndetse yahagurukije abanyamuryango bayo benshi, ubu abarenga 100 bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biteguye kugaragaza ko bamushyigikiye.

Abanyamuryango ba RPF bageze kuri NEC ngo bashyigikire Umukandida wabo.

Abanyamuryango ba RPF bageze kuri NEC ngo bashyigikire Umukandida wabo.

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) bahagaze ku ibaraza ry’inyubako bakoreramo bategereje Perezida Kagame utegerejwe kuri NEC, nawe azanye ibyemezo bimwemerera kuba umukandida.

Abakozi ba RRA bategereje Paul Kagame.

Abakozi ba RRA bategereje Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame nawe amaze kugera kuri NEC, aho yari ategerejwe n’abantu benshi barimo abakozi mu nzego za Leta n’ibigo bya Leta babarizwa muri RPF-Inkotanyi.

Televiziyo zinyuranye zakurikiranye uyu muhango Live.

Televiziyo zinyuranye zakurikiranye uyu muhango Live.

Kimwe n’abandi bose bashaka kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda, ndetse amubaza ibyangombwa byose bisabwa ushaka kwiyamamaza.

Paul Kagame aherekejwe n'Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi bashyikirije Prof. Kalisa Mbanda ibyangombwa bisabwa.

Paul Kagame aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi bashyikirije Prof. Kalisa Mbanda ibyangombwa bisabwa.

Perezida Kagame kandi yaje gutanga Kandidatire ye aherekejwe n’Umukobwa we Ange Kagame. Mu gusohoka aho NEC ikorera basohotse bari kumwe bakomerwa amashyi n’abantu benshi.

Nyuma yo gutanga Kandidatire ye kandi, Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, yagarutse yongeye kugaruka ku gukangurira urubyiruko kwitabira Politike, avuga ko ntaho wayihungira kuko iza mu rwego urwo arirwo rwose waba urimo.

Ati “Ntabwo wavuga ngo nzakora ibyanjye ku giti cyane bidafite aho bihuriye na Politike. Politike iri buri hamwe, ahubwo ibyiza ni uko uyinjiramo ukagira icyo uyikoramo. Ahubwo mutangire kureba uko muyinjiramo, gusa simbabwira ngo gute, njye icyo nakora ni ukubakangurira kwinjira muri Politike gusa kandi muri Politike nziza.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko niba rubona nta mpamvu yo kujya muri Politike, ngo bakwiye gushaka icyo cyiza muri Politike cyangwa bakagihanga.

Yasabye urubyiruko kudahora rwitwaza ko ntacyo rwakora kuko nta kindi bisa cyakozwe mbere.

Ati “Ibyo tugomba kubirenga tugakora ibiri ngombwa. Kuba umuyobozi ugomba kureka kumva ko hari umuntu igihe cyose, ahantu runaka ufite icyo akugomba.”

 

Muri Kongere ya RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yahaye umukoro abayoboke ba RPF wo gutangira gushaka uzamusimbura kuko n’ubwo yatorerwa kuyobora iyi myaka irindwi iri imbere yindi ngo akeneye kuzagira uwo ahererekanya nawe ububasha ayisoje.

Ingingo ya 99 y’Itegko Nshinga ivuga ku byo gutanga Kandidatire, buri Mukandida ushaka kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni we ubwe ujya kuyitangira kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Perezida Kagame Paul watanzwe Umukandida n’Umuryango RPF-Inkotanyi, we na Mpayimana Philippe ushaka kuziyamamaza nk’uwigenga, bakurikiye abandi bamaze kuza ibyangombwa kuri Komisiyo y’Amatora, barimo Dr. Frank Habineza watanzweho Umukandida n’ishyaka rye rya Green Democratic Party of Rwanda, Mwenedata Gilbert ushaka kuziyamamaza nk’Umukandida wigenga na Barafinda Sekikubo Fred na we watanze bimwe mu byangombwa asabwa akaba atari yatanga inyandiko y’imyirondoro y’abantu 600 bamusinyiye.

Undi uheruka gutanga Kandidatire ni Shima Diane Rwigara, umugore wa mbere wagaragaje ko ashaka kuzahatana mu bashaka kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 4 Kanama mu Rwanda na tariki 3 Kanama ku bazatorera hanze.

Kwakira Kandidatire z’abashaka kuzahatana mu matora bizarangira ejo ku wa gatanu tariki 23 Kamena, naho tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora izatanga urutonde rw’agateganyo rw’Abakandida, nyuma tariki 7 Nyakanga izatange urutonde ntakuka rw’Abakandida bemerewe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW