Diane Rwigara yatanze kandidatire ye, ahatwa ibibazo mu muvundo w’agatangaza - Amafoto

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017, nibwo Diane Shima Rwigara yagejeje ibyangombwa bye muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ngo azahatanire kuba Perezida w’u Rwanda mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka. Umunyamakuru wabashije kuvugana nawe, kumufata ifoto imugaragaza wese cyangwa kumubaza ikibazo, nta kabuza byamubijije icyuya kubera umuvundo w’abanyamakuru benshi bari bamushyize hagati.

Diane Shima Rwigara, umukobwa umwe rukumbi mu matora ya Perezida wa Repubulika akaba n’umukobwa umwe mu mateka y’u Rwanda wagerageje kwiyamamariza uyu mwanya, yageze muri Komisiyo y’amatora ahagana saa cyenda z’amanywa, maze mu gusohoka asanga imbaga y’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abakorera ibinyamakuru mpuzamahanga bamutegereje, kuburyo kubasha kuganira nawe byabaye intambara ikomeye kuri bamwe.

JPEG - 231.8 kb
JPEG - 235 kb
JPEG - 238.1 kb

Yavuze ko yamaze gutanga ibisabwa kandi akomeza gushimangira ko yumva afite icyizere cy’uko azatsinda amatora. Yavuze ko urugamba rwo gusinyisha abantu batandukanye bagombaga kumuha imikono rwamubereye intambara ikomeye ariko akabasha kubona imikono isabwa, n’ibindi byangombwa byose akaba yabitanze uko babimusaba.

JPEG - 236.5 kb
JPEG - 212.5 kb
JPEG - 205.1 kb
JPEG - 222.5 kb
JPEG - 214.1 kb
JPEG - 222.3 kb
JPEG - 223.9 kb
JPEG - 185.9 kb
JPEG - 180 kb
JPEG - 285.1 kb
JPEG - 269 kb
JPEG - 255.7 kb
JPEG - 262.3 kb
JPEG - 250.5 kb
JPEG - 263 kb
JPEG - 239.6 kb
JPEG - 214.6 kb
JPEG - 272.3 kb
JPEG - 263.1 kb
JPEG - 263.1 kb
JPEG - 264 kb
JPEG - 199.3 kb
JPEG - 209.6 kb
JPEG - 223 kb