Bordeaux abanyarwanda bibutse abaguye igakurazo
Bordeaux mu gihugu cy’ubufaransa habereye misa yokwibuka abasenyeri na’bapadili ndetse n’ababikira baguye i gakurazo mu mwaka 1994, bidasanzwe kuriyi nshuro kwibuka kwitabiriwe nabenegihugu bu bufaransa benshi cyane ndetse nabanyarwanda hamwe nabanyecongo batuye muri icyo gihugu. Abandi bahagaragaye harimo nabanyafurika batuye mur’icyo gihugu, ikinyamakuru inyenyeri cyari kihebereye cyakurikiranye ayo makuru. Aho Abantu benshi bitabiriye misa yo kwibuka abihayimana biciwe i Gakurazo n’ingabo zari ziyobowe na Perezida Kagame dore ko umwe mu batangabuhamya yemeza ko ngo hambere Perezida Kagame yemeje ko yitangiye uruhushya rwokwica abo bashumba ndetse n’umwana Sheja Richard wari urikumwe nabo. By’umwihariko kuriyi nshuro hibutswe niyicwa ryabandi bihaye imana nabo bishwe mu gihugu cya Congo mugihe cy’intambara yatejwe na Kagame ubwo yoherezaga ingabo mur’icyo gihugu.
Igitangaje cyane n’ukuntu abenegihugu b’ubufaransa bumva neza ndetse banasobanukiwe ikibazo c’urwanda, aho n’abana bato basobanura ikibazo cy’uRwanda neza, ikindi kidasanzwe n’abana bavuka kubabyeyi babo b’abanyarwanda bavukiye aho ariko bavuga ikinyarwanda.
Kwibuka abihayimana byagenze neza birimo kureba inyuma uko icyo gihe ibintu byari byifashe, akababaro kibyabaye muri 1994 ariko kandi nogutwenga kubera urubyiruko rwari rwabyitabiriye ndetse bikaba byari nkibirori kurusha akababaro gusa, dore ko hali abangana n’imyaka Sheja yishwe afite barimo kubatizwa kuruno munsi.
Misa y’i Bordeaux yitabiriwe n’abantu benshi, abanyarwanda, abandi banyafrika n’abafransa. Musenyeri Venuste Linguyeneza afatanyije n’umupadiri w’umunyekongo kuyobora igitambo cya Misa yashimiye abitabiriye uwo muhango ndetse arabasengera.
Nyuma yamasengesho abitabiriye uyumuhango bakiriwe maze baraganira barasangira bagira bati kwibuka abazize amahano yabaye mu Rwanda arikimwe n’ikizere cyuko bazazuka igihe nikigera, umwe ati ababishe ntawasabye imbabazi bivuga ko batazanabona ubwami bw’ijuru.
Umwe mubateganije icyo gikorwa wanaririmbiye abandi akaririmbo yagize ati umwana Sheja yari umumalayika ndetse aho ari arikumwe natwe, ati tumusengere ndetse dusengere n’ababyeyi yapfanye nabo hamwe nabo yasize inyuma bamukundaga cyane ndetse bari bazi kobarokotse ariko abo bibazaga ko babarokoye bakaba aribo babahitana.
Mubitabiriye uyu muhango harimo abanyarwanda benshi bamwe baheze imahanga kubera ubuyobozi bubi buri mu Rwanda, harimo abadkiteri, aba inginiyeri ndetse nabacuruzi.