Umujyanama w’ubuzima wafatanywe amata yagenewe abana barwaye bwaki

Nyirabizimana Vicentie wo mu murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, umujyanama w’ubuzima mu Kagali ka Bahimba yafatanywe Litiro 12 z’amata yagenewe abana barwaye bwaki bivugwa ko yari agiye kuyagurisha.

Ubusanzwe umubyeyi ugenerwa aya mata ni we uyikurira ku kigo nderabuzima ayahawe n’umujyanama w’ubuzima ariko kuri uyu wa 5 Kamena ni bwo uyu mujyanama w’ubuzima yafatanwe aya mata, bivugwa ko ari ingeso abajyanama b’ubuzima basanganwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo Tuyishime Jean Bosco, avuga ko bari basanzwe bafite amakuru ko amata ahabwa abana barwaye bwaki yibwa cyangwa agahabwa abo atagenewe.

Ati “ Ni ikibazo kuko dufite amakuru ko ariya mata yibwa, biratubabaza kuko iriya ni gahunda nziza yashyizweho n’igihugu yo kurwanya bwaki mu bana kandi iri gutanga umusaruro ariko aba bashaka kuyijyanira tugomba kubakurikirana”

Uyu muyobozi avuga uriya mujyanama yafatiwe imbere y’ikigo nderabuzima yibye amata abesnhya ko yari ayajyaniye imiryango ibiri, aha ngo amakosa yahise amuhama kuko imiryango ibiri ihabwa litilo enye kandi we yafatanywe 12, ikindi ngo si umujyanama w’ubuzima uvana amata ku kigo nderabuzima ahubwo ni umubyeyi urwaje bwaki .

Ni ubwa mbere umujyanama w’ubuzima afashwe yibye amata gusa ubuyobozi buvuga ko iki kibazo busanzwe bukizi n’ubwo ntabakunze gufatirwa mu cyuho.

Akarere ka Rubavu kari mu Turere 11 dufite abana bagwingiye kubera imirire mibi (harimo na bwaki) nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kurwanya igwingira ry’abana kibarizwa muri MINALOC.

Umuryango ufite umwana urwaye bwaki ugenerwa Litilo 2 mu cyumweru, mu Murenge wa Nyundo hakaba hari abana 8 barwaye Bwaki, mu gihe mbere y’uko iyi gahunda itangira bari 48.

Nta mibare itangwa n’ubuyobozi y’amata amaze kwibwa cyakora ngo bugiye gukora iperereza bumenye ingano y’amata yibwe kuko ngo hatahuwe ko abajyanama b’ubuzima biba amata cyangwa bakayaha abo atagenewe.