Perezida wa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta, yasubije Perezida Kagame uherutse gushima igikorwa cyo gutaha icyiciro cya mbere cy’umuhanda wa Gari ya Moshi uzazenguruka ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko akaba ariwo uzagera mu Rwanda.

Ku wa 31 Gicurasi 2017, nibwo Kenya yatashye ku mugaragaro uyu muhanda wa kilometero 470 uhuza icyambu cya Mombasa n’umujyi wa Nairobi. Uwo munsi mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa yashimye Kenya ku bw’uyu muhanda.

Uyu muhanda uzava muri Kenya unyure muri Uganda, ugere mu Rwanda hanyuma ukomeze mu Burundi, ndetse hari n’ishami rizagera muri Sudani y’Epfo na Ethiopia.

Kuri iki Cyumweru, Perezida Uhuru Kenyatta, yanditse ku rukuta rwa Twitter asubiza mugenzi we w’u Rwanda aho yashimangiye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Urakoze kandi uhawe ikaze mu rugendo muri #MadarakaExpress. U Rwanda ruracyari inshuti ikomeye n’umufatanyabikorwa. Imana ihe umugisha ibihugu byacu.”

Uyu muhanda ndetse na gari ya moshi yahawe izina rya ‘Madaraka Express’, bizahindura amateka y’abanya-Kenya mu myaka iri imbere. Ubusanzwe amakamyo yakoreshaga iminsi ibiri kugira ngo avane ibicuruzwa i Mombasa abigeze i Nairobi, mu gihe gari ya moshi ishobora kuhakoresha amasaha umunani ndetse yaba itwaye abantu ho amasaha akagera kuri atanu.

Uyu muhanda usimbuye uwubatswe n’abakoloni b’Abongereza guhera mu 1896. Kugira ngo wuzure, u Bushinwa binyuze muri Export Import Bank, bwagurije Kenya 90% by’igiciro cy’umushinga wose ndetse ibigo byaho aba aribyo biwubaka.

Ni n’igice cy’umushinga wagutse w’umuhanda wa gari ya moshi uzanyura muri Uganda, ukaza mu Rwanda ugakomeza mu Burundi ndetse ukagira n’ishami rizagera muri Sudani y’Epfo na Ethiopia.

Ubutumwa Perezida Uhuru Kenyatta yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter

Uyu muhanda ndetse na gari ya moshi yahawe izina rya ‘Madaraka Express’, bizahindura amateka y’abanya-Kenya mu myaka iri imbere

Uyu muhanda wa gari ya moshi uzagera mu bihugu birimo n’u Rwanda

Ku wa 31 Gicurasi 2017, nibwo Kenya yatashye ku mugaragaro uyu muhanda wa kilometero 470 uhuza icyambu cya Mombasa n’umujyi wa Nairobi

Umugore wa Uhuru Kenya, Margaret Kenyatta, asuhuza abari bitabiriye umuhango wo gufungura uyu muhanda

Inkuru bifitanye isano: Kagame yashimye Kenya ku itahwa ry’igice cy’umuhanda wa Gari ya Moshi uzagera mu Rwanda