Zimbabwe: Mugabe yatangiye kuzenguruka igihugu ashakisha abazamushyigikira mu matora ya 2018
Nyuma yo kugaragaza ko yifuza kuyobora indi manda, Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yatangiye ibikorwa yo kuzenguraka igihugu ashakisha abazamushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2018.
Ibi bikorwa byatangiriye ahitwa Marondora mu ntara ya Mashonaland. Mugabe w’imyaka 93 arateganya kuzenguruka mu ntara 10 hirya no hino mu gihugu, mu biganiro bizibanda cyane ku rubyiruko.
AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe cy’isaha n’igice ataruhuka, Mugabe yatanze ikiganiro cyibanze ku gukomeza kunga ubumwe kw’abanyamuryango b’ishyaka ZANU-PF, rikomeje gucikamo ibice.
Yanageneye ubutumwa bwihariye abifuza kumusimbura, aho yababwiye ko bakwiye gutekana kuko igihe kizagera kandi cyegereje.
Umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka rya ZANU-PF mu ntara ya Mashonaland, Kelvin Mutsvario yavuze ko bashyigikiye Mugabe kandi bifuza ko abayobora ubuzima bwe bwose.
Ati “Perezida Robert Mugabe ni we mukandida wacu rukumbi mu 2018. Twemeje ko uri perezida wacu ubuziraherezo.”
Robert Mugabe yabaye Perezida wa Zimbabwe mu 1987, yanabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1980.