Ubuhamya: Umunyarwandakazi watandukanye n’umusore bakundanaga kubera guca imyeyo
Mu buhamya bwe, uyu mukobwa wahawe amazina ya Uwayo Peninah kubera impamvu ze bwite yagize ati “ Nitwa Uwayo Peninah ( amazina yahinduwe), mfite imyaka 27 y’amavuko, ntuye mu Murenge wa Remera. Nyuma ya Jenoside, twari dutuye mu Karere ka Rwamagana nisanze nta babyeyi mfite, mu gihe cyo guhunga twaburanye nabo kugeza uyu munota.
Byabaye ngombwa ko ndera abavandimwe banjye batatu, twarutanwaga umwaka umwe umwe. Mu 1994 nari mfite imyaka itandatu , ni njyewe wari mukuru kandi nagombaga kurera barumuna banjye tukiga tukabaho ubuzima bugakomeza.
Bitewe n’uko nahoraga mpangayikiye ubuzima bwacu, sinigeze ngira agakungu n’abandi bakobwa b’urungano ngo tujye tuganira utuntu twose.
Niyo babaga bazanye ibiganiro runaka bitewe n’isomo twize nahitaga nitahira nkavuga ko ngiye mu mirimo y’urugo rwacu ko bo impamvu bagenda baganira ari uko basizeyo ababyeyi.
Ubuzima bwacu ntibwigeze buba bubi cyane nubwo twireraga kuko imiryango yacu yatubaye hafi.
Uko namenye ibyo guca imyeyo …
Ngeze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2002 natangiye kugira inshuti z’abakobwa twaraganiraga kuko bwo nigaga mba mu kigo.
Ndabyibuka twari tumaze kwiga isomo ry’imyororokere y’umugore mu isomo ry’ubumenyamuntu (biology) ubwo nibwo ku nshuro ya mbere umunyeshuri yabajije mwarimu niba guca imyeyo (gukuna ) hari icyo bifasha umugore mu myororokere.
Umwarimu yamusubije ko nta cyo byongera ko ahubwo byari umuco w’Abanyarwanda bo hambere ko ariko umuntu yumvise ashaka gukomeza uwo muco yawukomeza kuko ntacyo utwaye.
Abakobwa b’inkumi twiganaga bajyaga babituganiriza ko umukobwa utarabikoze umugabo we amwirukana nkumva ko wenda ari iby’abakera ndabireka burundu numva ko icyangombwa ari ukwifata.
Naje gukundana n’umusore antegeka guca imyeyo…
Nageze muri Kaminuza 2010 ni ubwa mbere nari nkundanye n’umusore bya nyabyo kuko ubundi n’uwambwiraga ko ankunda numvaga ko ashaka kuntesha amashuri yanjye, ngahita muhindura umwanzi wanjye.
Umuhungu naramunanije , mubwira ko mfite inshuti ariko yanga kubyumva yarakomeje arankunda bitewe n’ukuntu yanyitagaho nanjye natangiye kumukunda noneho bigera aho ntashobora no kubihisha bikagaragarira buri wese.
Muri 2011 nigaga mu mwaka wa kabiri mu gihembwe cya kabiri (semester two), we yigaga imbere yanjye mu mwaka wa gatatu, yambwiye ko anshaka umwanya munini , twahuriye ahantu turaganira nk’uko byari bisanzwe.
Yongeye kunsubiriramo ko ankunda kandi koko nari narabibonye nyuma y’umwaka usaga dukundana.
Yansabye ko twembi tuvugisha ukuri ku bijyanye n’ubuzima butwerekeyeho kuko twari tugeze mu gihe cyo kwizerana bya nyabyo.
Yambajije niba narigeze nkora imibonano mpuzabitsina , naramuhakaniye kandi koko sinari narigeze nyikora. Nawe yambwije ukuri ko atari yabikora na rimwe.
Yambwiye ko nubwo ankunda adashobora kuzashaka umugore utaraciye imyeyo (gukuna ) kuko ari umuco mwiza w’abanyarwandakazi ,utuma umugore n’umugabo baryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina .
Ako kanya nibutse ko ibyo bintu byo guca imyeyo nagiye mbyirengagiza kenshi , byarandemereye kuko sinari niteguye kumureka nari naramaze kumukunda bihambaye.
Twahagurutse aho nta kindi kintu mvuze, narihanganye ariko numvaga ndimo gushira kuko numvaga ntabasha guca imyeyo, kuko nari mukuru kandi niga muri Kaminuza.
Yansabye kubitekerezaho ambwira ko igitumye ambwira ubuzima bwe bwose kandi akansaba ko nazaca imyeyo ari ukugira ngo tuzagire urugo rwiza ruzira gucana inyuma.
Nyuma naje guca imyeyo…
Nyuma yo kunsaba guca imyeyo cyangwa tugatandukana, namwumvishije ko ibyo ntacyo bimaze ko ari imyumvire ya cyera. Yanze kunyumva ambwira ko uretse ko no kuba yarabyumvanye abandi basore n’abagabo bakuze, mama we nawe yabimubwiye ko umukobwa utaraciye imyeyo aba adafite umuco.
Twamaze nk’ibyumweru bibiri narananiwe gufata umwanzuro wo kumureka cyangwa kuba nakora ibyo yansabye (guca imyeyo).
Kumureka byarananiye mubwira ko ngiye gutangira kubikora , yambwiye ko nta gomba kumukinisha kandi koko sinashoboraga kumubeshya, nahise ntangira kubikora
Icyo kibazo nakibwiye umukobwa twabanaga muri cyumba yambwiye ko azabimfashamo.
Uko natangiye gukuna…
Nipfukaga mu maso, umukobwa twabanaga akanshira imyeyo (akankunira) byarambabazaga kuko biryana cyane iyo ukibitangira naje kubimenyera. Numvaga narabyiyemeje.
Nyuma twaje gutandukana…
Ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi mu 2013 yaranyerekanye mu nshuti ze no mu muryango we, numvise ko nta gisigaye ndushaho kumwiyumvamo.
Bukeye bwaho yanshimiye uburyo nitwaye mu birori bye, yambajije niba nararangije guca imyeyo namubwiye ko nabirangije.
Yansabye ko turyamana nyuma y’igihe tumaze dukundana agatangira kwishimana n’umukobwa yakunze igihe kinini kuko yari yaranatangiye gutegura ubukwe.
Nabanje kwanga ariko nyuma ndemera nari namaze kumufata nk’umugabo wanjye.
Twamaze kuryamana mbona ntiyishimye, arandakarira, ambwira ko ibyo yari yiteze atari byo abonye kuko yasanze guca imyeyo ari umwanda aho gutera ibyishimo nk’uko yari yarabibwiwe.
Yanyanze urwango rukomeye nkagira ngo bizarangira ariko byarakomeje kuko yambwiye ko nubwo yanduhije akansaba guca imyeyo nkuze adashobora kubana nanjye kuko byamubihiye bikomeye kandi aribwo bwa mbere yari akoze imibonano mpuzabitsina.
Hari ikintu nsigaye nicuza…
Ntabwo nicuza kuba naraciye imyeyo nkuze ahubwo ikintu nicuza gihora kinshengura umutima ni uko inshuro ya mbere nakozeho imibonano mpuzabitsina ariyo yanabaye intandaro yo gutandukana n’umuntu umwe rukumbi nakunze kurusha abandi mu buzima bwanjye.
Agahinda n’inama ku bakobwa
Nterwa agahinda n’umubabaro nagize mu guca imyeyo nkuze ngo nkunde nshimishe umukunzi ariko ubu nkaba ndirira mu myotsi.
Mbona bitagishobotse ko twabana kuko nubwo ambwira ko nta nshuti yindi afite yaransembeye ko atashaka umukobwa bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mu buzima bwe bikamubabaza.
Ndagira inama abakobwa kutita ku byifuzo by’abasore bari hanze aha kuko usanga agusaba ibidashoboka wabimuha nabwo ugahinduka umwanzi.