Rayon Sports yari yatangaje ko izakora ibirori byo kwishimira igikombe ku Cyumweru, FERWAFA yemeza ko izakibaha kuwa Kane (Ifoto/Internet)

Kuri uyu wa Gatatu, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko umukino Kiyovu Sports izakiramo Rayon Sports aribwo hazatangwa igikombe cya shampiyona bavuga ko nubwo nta mategeko abigena bagendeye ku “uko byakagenze”.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona ubwo yakinaga umukino w’ikirarane bakina na Mukura VS kuri stade ya Kigali mu gihe hari hasigaye imikino ine ya shampiyona.

Mu mashampiyona menshi nk’i Burayi, iyo ikipe itwaye igikombe cya shampiyona kare igihabwa ku mukino wa nyuma bazakira.

Nko muri Espagne, Real Madrid yatwaye igikombe ku munsi wa nyuma ku kibuga cya Malaga ntiyahabwa igikombe kuko yari hanze.

Mu gihe iyo makipe anganya amanota kugera ku munsi wa nyuma, hakorwa ibikombe bibiri icyanyacyo kikajyanwa ku ikipe ihabwa amahirwe (yari iya mbere mbere y’umukino wa nyuma) naho icy’icyiganano (replica) kikajyanwa ku ikipe ya kabiri, ibi byabaye mu 2012 kwa Manchester City na Manchester United.

Kuwa Gatatu, Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA isaba ko bashyikirizwa igikombe cya shampiyona ku Cyumweru ubwo bazakira umukino wa nyuma wa shampiyona, APR FC, umukino wari kuri stade Amahoro.

FERWAFA yaje kumenyesha Rayon Sports ko igikombe cya shampiyona bazagihabwa ku mukino wa Kiyovu Sports basuye kuri stade ya Kigali.

Ruboneza Prosper, Umuvugizi wa FERWAFA yasobanuriye Izuba Rirashe ko basanze nta tegeko ribaho mu Rwanda rigena gutanga igikombe ikipe yagitwaye kare avuga ko bagendeye ku “Uko byakagenze” ari byo jurisprudence.

Yagize ati “ Twasubiye mu mateka dusanga ntabyigeze bibaho mu Rwanda ari yo mpamvu twemeje ko cyazatangwa ku munsi usoza shampiyona.”

Mu 2015, APR FC yahawe igikombe cya shampiyona ku mukino w’Isonga igifite uwa Sunrise wari uwa nyuma.

Nyamara ariko mu 2015, APR FC yahawe igikombe cya shampiyona hakibura umukino, yanganyije na Isonga kuri stade Amahoro ibitego 2-2 mu gihe yari ifite umukino wa nyuma i Rwamagana batsinzwemo na Sunrise ibitego 3-0.

Yagize ati “ Twasanze aho byabaye ni uko ari wo munsi igikombe cya shampiyona bagitwariyeho, bivuze ko Rayon Sports nayo yashoboraga kugitwara ku mukino wa Mukura VS ariko ntibagihawe.”

Aha APR FC yagiye gukina n’Isonga ifite amanota 51, AS Kigali iyikurikiye ifite 46, isabwa inota ngo yizere igikombe. AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports 3-1 naho APR FC itsindwa na Sunrise ibitego 3-0.

Nubwo uyu muvugizi yabisobanuye uko mu 2016, APR FC yatwaye igikombe habura iminsi ibiri itsinze Musanze ibitego 2-0 gusa hategerejwe umunsi wa nyuma bakinnye na AS Kigali baba aribwo bayiha icyo gikombe batsinzwe ibitego 2-1.

Nta mpamvu, FERWAFA yasobanuye yatuma Rayon Sports idahabwa igikombe ku mukino bazakira wa nyuma wa shampiyona mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko batazacyakira cyangwa ntibagaragare kuri uwo mukino.

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yavuze ko igikombe n’ubundi bagitwaye kandi ibirori byo kucyishimira batagikorera ahandi hatari imbere y’abafana bayo.

Si ubwa mbere mu Rwanda haba hatanzwe igikombe ikipe imwe itabonetse kuko mu 2014, APR FC yateye mpaga AS Muhanga itwara igikombe cya shampiyona.

Kudahabwa igikombe ku mukino wa APR FC byari byatangiye kuvugwa kare ku mbuga nkoranyambaga.

Ikindi gihe ku munsi usoza shampiyona habonetse mpaga ikipe imwe yabuze ku kibuga ni mu 2010 Mukura VS yateye mpaga ATRACO FC no mu 2005 Rayon Sports yabuze Kigali City ku kibuga.

Rayon Sports yamaze kwemeza ko ibirori byari biteganyijwe ku Cyumweru bizakomeza nubwo igikombe cya shampiyona batagihabwa, bazatangaza undi munsi, utari kuwa Kane, tariki ya 15 Kamena bakinnye na Kiyovu Sports.

Ikinyuranyo cy’amanota 13 nicyo kinini kibaye hagati ya Rayon Sports na APR FC, igihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru itwaye igikombe cya shampiyona, mu gihe igifite imikino ibiri uwa APR FC na Kiyovu Sports, mu 2013 yari amanota atanu, atatu mu 2004 n’abiri mu 2002.

Kudahabwa igikombe ku mukino wa APR FC byari byatangiye kuvugwa kare ku mbuga nkoranyambaga