Jean Bosco Mugiraneza ahererekanya ububasha na Ron Weiss (Ifoto/Samuel Ngendahimana)

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG), Jean Bosco Mugiraneza, avuga ko ku buyobozi bwe hatagaragajwe ingufu nyinshi mu gukwirakwiza amashanyarazi, kuko byavuye kuri 21% bikagera kuri 32% gusa.

Ibi Mugiraneza yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2017, ubwo yahererekanyaga ububasha na Ron Weiss uheruka gutorerwa kumusimbura ku buyobozi.

Mugiraneza yasabye umusimbuye ko iki kiri mu bibazo by’ingenzi asize cyo kuzitabwaho.

Mu ijambo rye asezera ku bakozi n’abayobozi b’iki kigo,  yavuze ko intego Leta y’u Rwanda yihaye ari izo guha Abanyarwanda bose amashanyarazi, ko ubu imibare yerekana ko 32% by’Abanyarwanda ari bo bonyine bafite umuriro w’amashanyarazi (29% bafatira ku mirongo migari y’igihugu naho 3% bo bagakoresha imirasire y’izuba n’ubundi buryo butanga amashanyarazi).

Mu bindi yasabye ko byazitabwaho cyane, Mugiraneza yavuze ko hagomba kubanza gukemurwa amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta nk’ibibazo by’umutungo biherutse kugarukwaho muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Amwe muri aya makosa Umugenzuzi w’Imari ya Leta aherutse kugaragaza harimo nk’uko muri REG hari imishinga yo gutanga amashanyarazi ifite agaciro ka miliyari 24 yakererewe. Muri REG/EUCL hari kandi ububiko bwa miliyari 1.5 budakoreshwa.

Kuri ibi, Mugiraneza yagize ati “Ni ugukomeza gushyiramo imbaraga ku buryo twabona raporo ziva ku mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta cyangwa se n’abandi zisukuye [zitarimo amakosa], aho ngaho naho tugomba gushyiramo imbaraga cyane.”

Ibyo yagezeho…

Mugiraneza ku byiza yagezeho yavuze ko amashanyarazi yikubye inshuro ebyiri, ubu akaba hatagisaranganywa kuko yikubye inshuro hafi ebyiri.

Ku bipimo hagaragazwa ko ibitaro byose mu gihugu bigerwaho n’amashanyarazi, ibigo nderabuzima bikaba bigerwaho n’amashanyarazi ku kigero cya 89%, no kuba ibiro by’Imirenge bigerwaho n’amashanyarazi ku kigero cya 92% n’amashuri ageze kuri 54%.

Ku bindi havuzwe ko hanogejwe imikorere, aho iki kigo ubu gikora nk’ikigo giharanira inyungu bityo kigatanga serivisi zinoze kurushaho ku bakiriya.

Prof. Manasse Mbonye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya REG, mu ijambo rye we yavuze ko hagiye abakozi b’iki kigo baheruka kuvugururirwa imishahara kandi ko byemejwe n’Inama y’Ubutegetsi bityo ko mu gihe gito bizatangira gushyirwa mu bikorwa nka kimwe mu byemezo byizweho kandi bigafatwa n’umuyobozi uvuyeho.

Havuzwe kandi ko uyu muyobozi yihutishije imishinga harimo nk’uwa Nyabarongo ya mbere ifite Mega Watt 28 watangiye gutanga amashanyarazi uyu muyobozi acyinjira muri REG. Undi ni umushinga wa Kivu Watt wari utaratanga amashanyarazi, n’uwa Gishoma byihutishijwe mu gutanga amashanyarazi.

Umuyobozi mushya…

Umuyobozi mushya Ron Weiss,  yavuze ko afite ubunararibonye yakuye mu gihugu cy’iwabo cya Israel, avuga ko ibijyanye n’umuriro abimazemo imyaka irenga 27. Yavuze ko muri iyi myaka amaze imyaka irenga 11 mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi, n’imyaka irenga 5 mu gukora imishinga minini yo gukwirakwiza amashanyarazi.

Weis yavuze ko asaba abakozi kuzakora cyane, bagakorera mu mucyo no mu kuri bafatanya nawe.

Yagize ati “Nimureke twongerere iki gihugu amashanyarazi kandi mureke dukorere twese hamwe kugira ngo Abanyarwanda tubafashe kubona amashanyarazi ahagije, kandi akwiriye. Iyi niyo mpamvu twese turi hano.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iyi mihango, uyu muyobozi mushya yijeje ko azakorana umurava akazi ahawe, kandi ko azakora aharanira kugera ku ntego z’igihugu.

Yagize ati “nzakora ahanini ndebera ku ntego z’iki gihugu n’intego za Perezida ubu ndacyiga neza niba dushobora kuzigeraho, nyuma nzabona gusaba za Minisiteri dukorana icyakorwa. Ariko icyo ntekereza gikenewe cyane ni ukongera amashanyarazi ku baturage.”

Ku bijyanye n’amakosa yagaragajwe mu bitabo na raporo by’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Ron Weiss yavuze ko hari gukorwa ibintu bibiri birimo kugenzura neza amakosa yakozwe, no kureba ibiciro byagenderwagaho.

Yagize ati “Tuzareba neza uko twagabanya ibiciro bya REG n’ibigo bishamikiyeho ibyo byombi twizera ko bizadufasha gukemura ibyo bibazo.”

Biyemeje ubufatanye…

Ron Weiss yavuze ko azakorana n’inzego nshya mu kongera umuriro, no kongera ikwirakwizwa ryawe. Yavuze ko azakomeza gukorana n’inzego asimbuye.

Mugiraneza nawe yavuze ko ibijyanye n’amashanyarazi ari ibintu yakoraga akunze, kandi ko azakomeza gufatanya n’ubuyobozi bushya aho bwamukenera hose.

Yagize ati “Byose nagiye mbimubwira aho inyigo z’imishinga zose zari zigeze, namweretse ibyihutirwa, namweretse byose mwereka n’uko twari dusanzwe dukora n’aho twari tugeze n’ibyo agomba kwibandaho cyane no gukemura kuko twamaze hafi icyumweru cyose dukorana.”

Uyu muyobozi mushya yari asanzwe akorera mu Rwanda, mu kigo cyitwa Israel Electric Corporation Ltd (IEC), cyaherukaga gusinyana amasezerano na REG mu kongera amashanyarazi mu Rwanda.