Nyuma yo kwica inzoka 3 zari zaje mu rugo rwabo, umugabo n’abana be batatu barembeye mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro. Umugore w’uyu mugabo urembye avuga ko yatunguwe no kubona abana be n’umugabo we bafatwa n’uburwayi butazwi.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu mugore yatunze agatoki iyo nzoka, uwayerekanye aho yakururukaga ndetse n’uwayishe yafashwe n’indwara itarasobanuka kugeza ubu. Yavuze ko umwe mu bana be bato urembye ariwe wayitunze agatoki ubwo yazaga.

Ngo izi nzoka zazaga zisimburanwa mu minota nk’itanu kuburyo yayicaga hashira akanya gato akabona n’indi iraje. Ngo ejo hashize nka saa kumi z’umugoroba nibwo haje iya nyuma ari nayo yabacitse ikihisha mu mateke.

Yanavuze ko bishe inzoka eshatu ariko ko iya kane yabacitse banakeka ko ariyo yatumye abo mu muryango we bafatwa n’iyo ndwara. Bamwe mu baturanyi bavuze ko izo nzoka zishobora kuba zoherejwe na nyir’inzu ariko umugore usanzwe ukodesha uyu muryango yabihakanye yivuye inyuma.

Yabwiye abanyamakuru ko bamubeshyera ndetse ko akunze kwibutsa aba bapangayi ko bwakwiriye gusenga buri gihe. umwe mu banyamakuru bari baje gutara amakuru muri uru rugo ukorera Radio/Tv 1 ubwo yari agiye gutaha ava muri urwo rugo nawe yatunguwe no kubona indi nzoka ije mu rugo ariko abaturage bariruka abandi bihagararaho barayica.

Kugeza ubu, abaganga bo mu bitaro bya Masaka bavuze ko bigoye kuvura aba baturage kuko nta nzoka yabariye bityo ko bakiri gushakisha uko babavura.

Nkindi Alpha