Abanyamadini bahanura ibinyoma bagarutsweho mu myiteguro y’amatora ya Perezida
Abanyamadini n’abihayimana ni bamwe mu bantu bizerwa n’abayoboke babo mu buryo bukomeye ku buryo ahanini ibyo bababwiye babifata nk’ukuri ntakuka, ibyatuma no kubabibamo ibibi byoroha.
Ibyo byagaragaye mu myaka yo hambere, aho abihayimana n’abamisiyoneri bari mu Rwanda bagize uruhare mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda, babumvisha ko Umuhutu n’Umututsi ari abanzi bakomeye ndetse ko bamwe bakwiye kwikiza abandi, birangira binashyizwe mu bikorwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi kandi na nyuma y’amahano yagwiririye u Rwanda bisa n’ibyagiye bigaragara, aho abanyamadini banyuranye bahanuye intambara ndetse hamwe bikaviramo abaturage guhambira utwangushye bagahunga.
Muri Werurwe 2016, mu cyumba cy’amasengesho cy’itorero Presbytérienne, Paruwasi ya Rwimpiri, mu Karere ka Karongi, hahanuwe intambara yitwaga ‘Ikosora’, yatumye imiryango 10 y’abahasengeraga ihita ihungira muri Uganda, mu rwego rwo gukiza amagara yayo.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Eugène Nkubito, yahishuye ko ubwo hitegurwaga amatora ya referendumu yabaye mu Ukuboza 2015, hari abanyamadini bo muri iyi ntara bahanuriye abaturage ko mu Rwanda hagiye kuba intambara, kugira ngo bahunge ntibitabire amatora.
Ati “Murabizi ko mu rwego rw’umutekano iyo tugiye kujya mu matora, iteka haza ibintu bishya; ntabwo nabyita ko ari bishya ariko ndabizi ko bizabaho. Iyo tugiye kujya mu matora buri gihe haza ikintu cy’ibihuha; kikaza mu baturage batandukanye ababikora bashaka gutera ubwoba abaturage no guhungabanya amatora. Murabizi ko igihuha buri gihe kibuza abantu gukora, ndagira ngo nsabe abantu ko twabihagurukira nk’abayobozi mu nzego zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Ntanze nk’urugero mu Ntara y’Amajyaruguru, igihe cy’amatora ya referendumu hari ahantu hagaragaye igihuha cy’uko hagiye kuba intambara, nibyo bikunda kuvugwa kandi bikavugwa n’abantu bitwikiriye amadini, abihayimana, bakavuga ngo bahanuriwe ko hagiye kuba intambara kugira ngo abaturage bahunge cyangwa ngo bikingirane mu nzu bere kujya gutora, mbese muri make bagire ubwoba bareke gukora.”
Brig Gen Nkubito yasabye abihayimana n’abayobozi muri rusange kuba maso kugira ngo bahangane n’ubwo buhanuzi bw’ibinyoma, bushobora gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama 2017.
Abihayima bo muri iyi ntara bavuga ko bahagurukiye kurwanya icyo kibazo ndetse ko no mu nyigisho batanga babibwira abakirisitu.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Musanze, Past Matabaro Mporana Jonas, aganira na IGIHE yagize ati “Abanyamadini n’amatorero twateguye igiterane cyo gusengera amatora kizaba tariki 11 Kamena kandi tuzatangiramo ubwo butumwa. Iyo twigisha abantu mu nsengero tuvuga iby’abo bahanuzi b’ibinyoma ariko urumva twateguye igiterane kizaba gihuriwemo n’insengero zose n’amadini n’amatorero, urumva ko muri icyo giterane hazaba hari ijwi ryumvikana.”
Past Matabaro yavuze ko uretse no mu nsengero, ngo iyo abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero muri ako karere bahuriye mu nama, baganira kuri icyo kibazo bagasaba kugihagurukira.