Ibigenderwaho mu kugenera abayobozi imishahara
Ku mpamvu zitandukanye, uzasanga umwe mu bakozi ba leta ahembwa muri za miliyoni buri kwezi maze undi ahabwe ibihumbi mirongo kandi uwo bakorera ari umwe, bahuje amasaha y’akazi n’ay’ibiruhuko ndetse banganya n’amashuri, icyo batandukaniyeho ari inshingano n’inzego bakorera.
Hari abahorana akangonorwa nka mwalimu abakomeye bose banyuze imbere akabavungurira ku bumenyi, nyamara niwe uhora asaba ko ibyo agenerwa byongerwa hashingiwe ku miterere y’isoko rya none, nubwo usanga n’abamukubye inshuro magana mu mishahara nabo barira.
Muri iyi nkuru ntituri bugereranye imishahara y’abantu kuko ntaho izigera ihurira mu gihe badakora umurimo umwe, ahubwo turagaragaza ibishingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe umushahara runaka, turebe n’imishahara ya bamwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda barimo Abaminisitiri n’abandi.
Ahantu hose umuntu ahemberwa umurimo akora n’urwego rwawo. Mu kugena urwego umurimo ubarirwamo harebwa inshingano zawo, icyo ugamije ndetse n’ubumenyi bwihariye busabwa kugira ngo ukorwe.
Iyo hasesengurwa umurimo hirindwa kuwusanisha n’uwukora aha ni ukuvuga ngo niba uyu ari umuntu uzwi arahembwa menshi, oya ibyo sibyo. Bitewe n’umurimo, umuntu azamuka cyangwa azamurwa mu ntera mu buryo bubiri: Intera mpagarike n’intera ntambike.
Intera mparike umuntu ashobora kuzamuka ku wundi mwanya bitewe n’amashuri cyangwa ubundi bushakashatsi yakoze, mu gihe intera ntambike umuntu aba ari mu mwanya runaka hanyuma bitewe n’uburyo yitwara mu kazi mu myaka itatu, umushahara we ukiyongeraho 10%.
Ibigenderwaho mu kugena imishahara
Mu kugena umushahara harebwa ibintu bibiri by’ingenzi harimo uburemere bw’umwanya ndetse n’ingengo y’imari ikigo cyageneye abakozi, nayo igenda itandukana bitewe n’inshingano z’ibigo.
Ubu buryo nibwo bukoreshwa mu Rwanda kuva mu 2006 ubwo bwasimburaga ubwariho mbere. Inzego z’imirimo mu gihugu zitangirira ku rwego rw’ubuyobozi bw’Akagari zikagera ku Mukuru w’Igihugu. Abakozi bashyirwa mu byiciro hakurikijwe inshingano zabo, ari nabyo bishingirwaho hagenwa umushahara n’ibindi bijyana nawo.
Imishahara y’abayobozi bakuru
Abakozi bose bari mu byiciro 22. Abantu babiri bakora ku mwanya umwe bashobora guhuza umushahara, bikaba byatandukana harebwe ku ntera ntambike igena ubwiyongere bw’umushahara kubera uburambe.
Mu byiciro byose [kuva kuri A kugera kuri G: ku myanya ya politiki, na 1-14: ku yindi myanya] icyiciro kimwe cya C nicyo kitagira umuntu ukibarizwamo, aho byasaba ko nk’Itegeko Nshinga rivugururwa ngo rigene umwanya ugishyirwamo (wenda rikagena ko habaho nka Visi Minisitiri w’Intebe).
Mu cyiciro A: harimo Umukuru w’Igihugu, B: harimo Abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe, D: harimo ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta, abandi bagize Guverinoma, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na ba Guverineri.
Mu cyiciro E harimo ba Visi meya b’Umujyi wa Kigali, muri F ho hakabamo abagize Inteko Ishinga Amategeko (ukuyemo ba Perezida b’imitwe yombi), na ba Ambasaderi. Muri iyi myanya y’abanyapolitiki, icyiciro cya nyuma ni G kirimo abayobozi b’uturere.
Abantu bose bari mu ntera imwe, mu rwego rumwe bahembwa amafaranga angana. Gusa umushahara mbumbe wabo wiyongeraho 10% byawo nyuma ya buri myaka itatu.
Iteka rya Perezida n°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa.
Rigaragaza ko umushahara mbumbe wa Perezida wa Repubulika ungana na 6.102.756 Frw buri kwezi; Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ukangana na 4.346.156 Frw.
Aba Visi-Perezida ba Sena, aba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana 2.534.861 Frw.
Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw. Ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana na 2.434. 613 Frw. Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe ungana na 1.847.609 Frw buri kwezi naho Abadepite akaba 1.774.540 Frw.
Perezida wa Repubulika agenerwa ibindi birimo; inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu z’akazi n’ibyangombwa byazo, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi, amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6.500.000 Frw buri kwezi; itumanaho rigezweho, uburinzi buhoraho aho ari hose ndetse akishyurirwa amazi n’amashanyarazi.
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose, imodoka imwe y’akazi nibikenewe mu kuyifata neza, 600.000 Frw yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi, 600.000 Frw yo kwakira abashyitsi mu rugo, itumanaho rigezweho, uburinzi buhoraho no kwishyurirwa amazi n’amashanyarazi.
Ba Visi-Perezida ba Sena, aba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta, bagenerwa kandi amafaranga y’icumbi angana na 500 000 Frw buri kwezi, ayo kwakira abashyitsi 300 000 Frw, itumanaho ryo mu biro 100 000 Frw.
Banagenerwa kandi internet ngendanwa ya 40 000 Frw buri kwezi, itumanaho rya telefoni ngendanwa 150 000 Frw n’amafaranga yo kugura ibikoresho byo mu nzu angana na 5 000 000 atangwa rimwe, n’uburinzi.
Abasenateri n’Abadepite bagenerwa kandi buri wese, buri kwezi agenerwa amafaranga y’icumbi angana na 250 000 Frw, itumanaho rya telefoni ngendanwa ringana na 50 000 Frw, ay’ifatabuguzi rya internet igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa angana na 35 400 Frw.