Uko Karamaga wahishe umurambo wa Agatha acungiwe umutekano nyuma yo gutabaza
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, aherutse kwizeza umutekano usesuye Karamaga Thadée wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, wagize uruhare runini mu kurokora abatutsi benshi ariko ubu akaba asigaye aterwa ubwoba n’abantu bo mu bihugu by’amahanga.
Uyu mugabo wari umusirikari ufite ipeti rya Kaporali, ubu atuye mu Karere ka Burera ndetse asigaye ari umurinzi w’igihango. Mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe gushyingura abasirikare bose baguye ku rugamba mu kigo cya gisirikare i Kanombe.
Karamaga yahishe umurambo wa Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, aho yigeze kubwira IGIHE ko “Tariki 8 Mata nibwo nahamagawe na Majoro Ntibihora wanyoboraga, arambwira ngo hano muri Ambulance harimo umurambo wa Agathe wukuremo muhite muwushyingura.”
Yakomeje agira ati “Narawufashe, mfata isanduku nywushyiramo, nywuhisha munsi y’aho indi mirambo y’abari bapfanye na Habyarimana yari iri.. yongeye kumbaza mubwira ko namushyinguye.”
Gusa ariko ngo muri iki gihe abantu biganjemo abo mu mahanga bajya bamuhamagara bakamutera ubwoba ariho yahereye kuwa 13 Mata 2017 abwira Perezida wa Sena ko ahangayitse.
Yabivuze ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe yatangaga ubuhamya i Rebero.
Ati “Ubu nsigaye nikandagira. Ku itariki ya 11 Ugushyingo telefoni yarampamagaye iri mu Budage ari saa saba na cumi n’itanu ambwira nabi cyane. Indi telefoni yarampamaye bukeye mu gitondo mbajije abantu bambwira ko ari iyo muri Aziya, hari indi yampamagaye yo muri Zaire. Ibyo byose ariko ntacyo bivuze kuko ntawe uzabaho nk’ikirunga ntibyambuza kuvuga ukuri kandi dufite umugabo w’intwari udasusumira mu rugamba rw’amasasu, ibyo ntacyo bintwaye.”
Senateri Makuza yabwiye Karamaga ko nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira ahubwo ko akwiye gukomeza guharanira ukuri.
Ati “Nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira, ntawe uzagukoraho. Uretse n’ubugabo wagize, ibyo wadusobanuriye, waniyemeje guhagarara ku kuri, ukavuga ibyo uzi kuko bidufitiye akamaro twese nk’abanyarwanda nkuko n’abandi banyarwanda b’abanyakuri babikora bagafasha kumenya amateka y’ibyabaye kandi bahagazeho kandi bitari ibitirano.”
Polisi ihagaze he kuri iki kibazo
Umuvugizi wa Polisi, ACP Theo Badege, yabwiye abanyamakuru ko iyo umuntu yagaragaje impungenge z’umutekano muke hari igikorwa ariko bitari ukuba yahabwa abapolisi cyangwa abasirikare ngo bajye kurarira urugo rwe.
Ati “Ubundi ni inshingano z’igihugu muri rusange gutanga umutekano w’abaturage bose ariko iyo hagaragaye ibimenyetso by’umutekano muke wihariye ku muntu wihariye cyangwa ku bantu bihariye; icyo gihe hashyirwaho ingamba zihariye.”
ACP Badege yavuze ko ibi ariko bimeze no kuri Karamaga ndetse ngo Polisi yishimiye kumva ko ubu atekanye nta kibazo na kimwe afite.
Abajijwe ingamba zihariye Polisi ishyiraho mu gihe hari umuntu usabye ko acungirwa umutekano ku bw’impamvu runaka, ACP Badege yasubije ko ibijyanye n’umutekano bitajya bitangazwa.
Ati “Ziba zijyanye n’ibiba byagaragajwe cyangwa n’ibyo agenda amenyesha abashinzwe umutekano. Nta ngamba zo kuvuga ngo bamuhaye abasirikare, bamuhaye abapolisi, izo ngamba ntabwo ziba zanditse ziba zijyanye n’impungenge yagaragaje n’ubushishozi bw’abashinzwe gutanga umutekano muri rusange n’abashinzwe gutanga umutekano ku bantu bihariye biturutse ku kibazo cyagaragaye.”
“Uburyo inzego z’umutekano zitanga umutekano ntabwo ari ibintu bitangazwa cyangwa biba byanditse ahantu ngo abantu babisome. Umutekano ubundi ni rusange ariko iyo umuntu agaragaje ikibazo, abashinzwe gutanga umutekano wihariye bafata ingamba zijyanye n’icyo kibazo cyihariye.”
ACP Badege yashimangiye ko ‘hatangwa umutekano muri rusange mu gihugu hagira ugaragaza impungenge ndetse abishingiye nko ku kibazo cyihariye yavuze, akizezwa umutekano n’abashinzwe gutanga umutekano n’ubuyobozi muri rusange bakigana nawe bagafatanya nawe uburyo yumva afite umutekano’.
Uko Karamaga yahishe umurambo wa Agatha
Mu buhamya bwe, Karamaga yavuze ko indege ya Habyarimana imaze kugwa, yari umukuru w’ibarizo ashinzwe ibyo gushyingura abasirikare bapfuye.
Ati “ Ninjye wabaje amasanduku y’abo bantu bari bapfanye na Habyarimana aribo Gen Nsabimana Deogratias, Col Sagatwa, Maj Baragaraza wari officier d’ordonance wa Habyarimana, Dr Akingeneye, Amb. Renzaho n’undi ntibuka izina nabakoreye amasanduku muri iryo joro. Bukeye ku itariki ya karindwi banzanira imirambo nyishyira mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe kubera ko ninjye wari ubushinzwe.”
Kuwa 8 Mata ngo nibwo yahawe umurambo wa Agatha Uwilingiyimana asabwa kuwushyingura bitarenze saa munani kugirango hatazagira umuntu n’umwe umenya iby’urupfu rwe.
Gusa ngo ibi ntiyigeze abikora ahubwo yakoze ibishoboka byose kugirango uyu wari umunyapolitiki ukomeye mu gihugu azahabwe icyubahiro akwiriye kubw’uruhare rwe rwo kurwanya amacakubiri.
Ati “Ku itariki ya 8 mu gitondo nka saa tatu ubwo nari ndi muri atelier (ibarizo) nahamagawe n’intumwa ya Maj. Eng Ntibihora Augustin wanyoboraga, wayoboraga umutwe w’ingabo witwa Batiment Militaire ngeze imbere y’ibiro bye nsanga hari ambulance arambwira ngo harimo umugore Uwilingiyimana Agatha. Aka kanya, genda umuhambe saa munani uze kugaruka umbwira ko byarangiye.”
Ngo umurambo wa Agatha wari washyizwe kuri matelas nshya bigaragara ko aribwo akimara kuraswa kuko ‘yaje avirirana, hari isasu bamukubise mu gahanga n’irindi ku mutima hejuru y’ibere’.
Yakomeje avuga ko uyu murambo yawufubitse neza akawushyira mu isanduku hanyuma akawusunikira munsi y’imirambo y’abari bapfanye na Habyarimana.
Nyuma yaho yasobanuye ko yafashe indi kipe y’abo bakoranaga mu gushyingura kugirango hatazagira umuvamo, bajya i Karama ahari irimbi rya gisirikare bagiye gushyingura undi musirikare wari wapfuye, niho isaha yari yahawe yo gushyingura Agatha yageze ari maze abazwa niba yabikoze.
Ati “ Saa munani zigeze Maj. Eng Ntibihora arambaza ngo wamuhambye? Ndamubwira nti namuhambye.”
Ingabo za FPR zimaze gufata urugo rwa Habyarimana amasasu yumvikana ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe, Karamaga avuga ko yafashe imfunguzo agafungura uburuhukiro bw’ibitaro yandika kuri ya sanduku ko ari iya Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, kugira ngo ‘azashyingurwe mu cyubahiro’.
Ashima uruhare rwa Leta y’Ubumwe by’umwihariko Perezida Kagame ku bw’umusanzu we mu kubaka u Rwanda no kubanisha abanyarwanda nta macakubiri, ati “abantu baha abaturage amashanyarazi nta n’ifaranga na rimwe batanze, bahemba abaturage muri VUP abasaza n’abandi baturage batishoboye, abantu bagashobora kubaho.”