Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara bwamaganye uburyo abacuruzi baguriza abaturage amafaranga cyangwa imyaka bakazabishyura bashyizeho inyungu z’umurengera, ibyahawe inyito ya ‘Ndamutikuye’, nyuma y’aho bigaragariye ko ari ukubika urusyo ku muturage.

Bamwe mu baturage bahuriye ku gikorwa bahemberwa, nka VUP usanga biyambaza abacuruzi babaguriza amafaranga cyangwa imyaka mu gihe baba batarahembwa, bakazishyura barengejeho inyungu ziremereye.

Umwe mu baturage baganiriye na TV1, yasobanuye iby’iyi gahunda agira ati “Umucuruzi aguha nka mironko eshanu z’ibishyimbo ukazamwishyura mironko 10, iyo aguhaye nk’ibihumbi bitanu murumvikana ukazamwishyura ibihumbi birindwi cyangwa icyenda. Bitewe no kwanga kuzira inzara, icyo akubwiye cyose uracyemera.”

Undi ati “Ashobora nko kukuguriza amafaranga 1000 ukazamwishyura 1500, akaguha ibihumbi 10 ukazamwishyura ibihumbi 15 mu gihe runaka muba mwumvikanye.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kansi bavuga ko bemera guhendwa n’abacuruzi kubera ko nta yandi mahitamo bafite kuko ubusanzwe bazi ko ari bibi bakabikoreshwa no kuba bashonje.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi buvuga ko bwahagaritse uburyo bwa ‘Ndamutikuye’ kuko usanga abacuruzi babwungukiramo bakabona inyungu z’umurengera bakaryamira abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Jerome Tumsifu yagize ati “Impamvu twabihagaritse habagamo inyungu z’indengakamere wasangaga umuntu agwatiriza icyo afite, umucuruzi akamwungukamo inshuro zirenze ebyiri[…]ntaho bitaniye na banki lamberi leta ihora irwanya.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uwagurijwe amafaranga cyangwa imyaka mu buryo bwa ‘ndamutikuye’ iyo abuze ubwishyu biteza ibibazo.
Ati “Iyo atabonye ubwishyu usanga biteza amakimbirane ndetse n’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ni yo mpamvu nk’urwego rureberera umuturage twihutiye kubihagarika.”

Umwe mu baturage asobanura ibijyanye na ganuda yiswe’ Ndamutikuye’

Abaturage bemera guhendwa n’inyungu bakwa n’abacuruzi kubera ko bashonje

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi, Jerome Tumsifu