HRW yanenze uko amakimbirane ashingiye ku butaka akemurwa mu Rwanda

Ida Sawyer, Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati

Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) rirashinja abayobozi b’u Rwanda guhohotera no kujyana mu butabera abaturage bo mu burengerazuba bw’igihugu barwanyije politiki yo kubimura ku butaka bwabo nk’uko iri shyiraamwe ryabitangaje kuri uyu wa gatanu muri raporo yaryo.

Iri shyirahamwe riravuga ko abayobozi ba gisirikare n’aba gisivili mu burengerazuba bw’u Rwanda bakubita ndetse bakanakanga abantu barwanyije ibyemezo bya guverinoma byo kubimura mu butaka bwabo ngo hashyirwemo ibikorwarusange.

Nk’uko HRW ivuga, ngpo ihohotera abaturage rigaragarira mu bibazo bibiri birimo kimwe cy’amakimbirane ashingiye ku butaka cyagaragaye muri Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Uburengerazuba, aho bivugwa ko abayobozi b’ibanze bahatiye mu Ugushyingo 2016 imiryango 30 kuva mu butaka bwayo yahingagaho, ngo ubwo butaka buhabwe undi muryango wabuburanaga.

Ikindi kibazo kikaba ari icyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo muri Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro ugana mu majyepfo.

Guverinoma y’u Rwanda isanzwe yariyemeje kubaka umudugudu w’icyitegererezo muri buri karere mu turere 30 tugize u Rwanda. Iyi midugudu ikaba igomba kuba igizwe n’amacumbi agezweho afite amazi n’umuriro.

 

Muri Kivumu nk’uko raporo ya HRW ivuga, abaturage bagaragaje ko amafaranga y’ingurane bahabwa adahagije, ariko ngo abaturage bamwe bagerageje kubaza ibibazo cyangwa kugaragaza impungenge zabo bavuga ko abayobozi batangiye kubagendaho banabatera ubwoba.

Uwitwa Léonille Gasengayire, ubarizwa muri rimwe mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ni umwe mu barwanyije uku kwimurwa ariko bimuviramo gukurikiranwa ashinjwa gushaka kugumura abaturage mbere y’uko ahanaguweho icyaha kuwa 23 Werurwe nk’uko HRW ivuga.

Naho muri Nyamyumba, uwitwa Oscar hakundimana nawe wari mu barwanyije icyemezo cy’akarere cyo kwimura imiryango, yatawe muri yombi nawe ashinjwa gushaka kugumura abaturage, urubanza rwe rukaba rwaratangiye kuwa 28 werurwe 2017.

HRW ivuga ko politiki ya leta yo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka no guteza imbere ibiturage ari nziza ariko ko uburyo bikorwamo atari bwiza nk’uko byemezwa na Ida Sawyer, umuyobozi wa HRW muri Afurika yo Hagati.

U Rwanda n’abaturage bacyo basaga miliyoni 11 ku butaka bwa kilometerokare 26,338, nicyo gihugu gituwe cyane muri Afurika. Abaturage bacyo benshi batunzwe n’ubuhinzi ndetse ubutaka bwakomeje kuba inkomoko y’amakimbirane mu mateka yacyo