Gasabo: Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere
Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza umaze iminsi mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, Uwamahoro Violette, kuri uyu wa gatatu, itariki 23 Werurwe yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere ngo yiregure ku byaha akurikiranweho.
Imbere y’Urukiko rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Uwamahoro yahakanye ibyaha bitatu ashinjwa birimo kugira uruhare mu gushinga umutwe w’abagizi ba nabi.
Ibyaha yahakanye akurikiranweho harimo kumena amabanga y’igihugu, gushaka gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko ibyo byaha yabikoze mu buryo bw’ibiganiro yagiranye na mubyara we, Shumbusho Jean Pierre wakoraga mu gipolisi cy’u Rwanda.
Usibye ibi byaha aregwa n’ubushinjacyaha, uyu Shumbusho kandi ni nawe ushinja Uwamahoro, aho we yemera ibyaha aregwa avuga ko yari yijejwe kujya kwiga mu gihugu cy’u Bwongereza.
Yakomeje avuga ko nubwo yemera ibyaha aregwa, atigeze agira umugambi wo kubishyira mu bikorwa kandi ko byahereye mu biganiro gusa. Ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko ibyo baregwa ari ibiganiro bagiranye bakoresheje whatsapp.
Ku ruhande rwe, Uwamahoro Violette we yatangaje ko nta biganiro bijyanye n’umutekano w’igihugu yigeze agirana na Shumbusho ahubwo baganiriye ibijyanye n’umuryango wabo gusa.
Yasabye ko habaho iperereza rikozwe ku bufatanye bw’igipolisi cy’u Rwanda n’icy’u Bwongereza hagasuzumwa neza ubwo butumwa bwa telephone ashinjwa. Yanasabye urukiko ko yarekurwa akaburana ari hanze kubera ko atwite kandi ngo hari ibyo akenera ntabibone birimo ibyo kurya.
Umwunganizi we mu mategeko, Mukamusoni Antoinette, akaba yasabye urukiko gukurikiza amategeko ajyanye no kuba uwo yunganira atwite, rukamurekura by’agateganyo.
Iyi nkuru dukesha BBC ikaba ivuga ko ibiro bihagarariye u Bwongereza mu Rwanda nabyo byemeye ko bishobora gutanga inzu Uwamahoro yaba acumbikiwemo mu rwego rwo kugirango azaboneke bitagoranye igihe ubutabera bwamukenera.
Urukiko rukaba rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro warwo kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda mu kwezi gushize aturutse mu Bwongereza, aho yari yaje mu Rwanda aje gushyingura umubyeyi we witabye Imana.