Igitero imbere y’inteko nshingamategeko y’Ubwongereza
Igipolisi cyo mu mujyi wa Londres kiravuga ko abantu bane barimo umupolisi baguye mu gitero cy’iterabwoba imbere y’inteko nshingamategeko i Londres mu Bwongereza.
Uwagabye icyo gitero nawe ari mu bapfuye.
Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yasohotse mu modoka bisa nkaho yagonze ku bushake abantu bigenderaga n’amaguru maze hakomereka byibura bane ku kiraro cya Westminster.
Ministri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May yahise ajyanwa ahantu hari umutekano urusaku rw’amasasu rutangiye kumvukana ariko amakuru BBC ifite nuko icyo gitero kitari kimugambiriye.
Imirimo y’inteko nshingamategeko yabaye isubitswe.
Umupolisi watewe icyuma yahitanywe n’ibikomere yatwe nacyo.
Hari umugore umwe witabye imana n’abandi benshi bakomeretse bikomeye nyuma yaho imodoka igongeshejwe ku bushake abantu ku kiraro cya Westminster mu mujyi wa Londres rwagati. Inyubako nyinshi zikomeye zihegeretse zafunzwe.
Leta y’Ubufaransa yatangaje ko abanyeshuri batatu bo mu Bufaransa bari mu bantu bakomeretse.
Iravuga ko bari baje i Londres mu rugendo rw’ishuri.