Nahimana Thomas yabajijwe impamvu yashyize Ingabire Victoire muri Guverinoma ye atabanje kumubaza
Mu kwezi gushize nibwo Padiri Nahimana Thomas yatangaje ku mugaragaro ko yashinze Guverinoma nshya, ikorera mu buhunzi ikaba irwanya Leta y’u Rwanda. Nahimana Thomas ni we Perezida wiyo Guverinoma ndetse anashyira mu myanya abandi bayobozi barimo n’abafungiye i Kigali.
Nahimana yafashe Ingabire Victoire na Deogratias Mushayidi abagira abaminisitiri muri Guverinoma ye. Mu kiganiro yagiranye n’intangazamakuru mu gihugu cya Swede, yabajijwe niba yarabahaye imyanya yarabanje kubabaza, kuri iki kibazo Nahimana ntiyerura ahubwo avuga ko arimo kubakorera ubuvugizi.
Umunyamakuru yamubajije ati: “Guverinoma yanyu igizwe na zimwe mu mfungwa za politiki, zirimo Deo Mushayidi na madamu Ingabire Victoire, aba bombi mwaba mwaravuganye nabo mbere y’uko mubashinga imirimo nkiriya ikomeye”.
Mu gihe Nahimana yasubizaga avuga ko babashyizemo mu buryo bwo kubatabariza nk’intwari yita ko ari iz’igihugu, umunyamakuru yahise yongera aramubaza ati: “kuki bamwe mu bagize amashyaka aba bombi bakomokamo bahise bamagana icyemezo mwafashe, avuga ishyaka FDU-Inkingi na PDP Imanzi ”.
Nahimana Thomas arasubiza agira ati: “Ingabire Victoire na Deogratias Mushayidi ni abantu dukunda kandi dufata nk’intwari z’igihugu, intwari y’igihugu ntiba ikiri akarima k’umuryango ikomokamo, ikindi ziriya ntwari ziri mu kaga kuko zakatiwe igifungo kiremereye kandi zizira ubusa, ni inshingano za buri wese kuzitabariza”.
Ubwo Nahimana yatangazaga ko aba bombi yabashyize muri Guverinoma ye benshi baratunguwe bibaza uburyo ki umuntu ufunze ndetse wanakatiwe burundu n’ imyaka iri hejuru y’icumu azafatanya n’abandi kuyobora iyo Guverinoma. Bamwe bakaba baragiye babifata nko kubashinyagurira cyangwa ko Nahimana we yaba yifitiye izindi nyungu.
Nahimana we avuga ko arimo gutabariza izo mfungwa, ati: “Guverinoma yacu yasanze igomba kuzivuganira ku buryo budasanzwe, kuzishyira mu myanya y’ubuminisitiri bizwi kandi ko zifunzwe, umunyapolitiki utumva icyo ibi bisobanuye, n’akamaro byagirira ziriya mfungwa zacu arigiza nkana cyangwa se akeneye amahugurwa”.
Nubwo Nahimana avuga ko avuganira Deon na Victoire, ntabwo yigeze avugana na bo cyangwa abo mu ishyaka babarizwamo mbere yo kubatangaza nk’abari muri Guverinoma ye. Iki ni nacyo cyatumwe abo mu mashyaka aba babiri bakomokamo bikoma Nahimana wabahaye imyanya mu buyobozi bwe.
Ku wa 13 Ukuboza 2013, nibwo urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubanza rwa Ingabire Victoire rwatangiye muri Nzeri 2011 nyuma yaho yari aviriye mu Buholandi yari atuye, aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo mu mwaka 2010.
Mu 2012 nibwo na Mushayidi yakatiwe gufungwa burundu n’ urukiko rw’ikirenga mu Rwanda ku bw’ibyaha yahamijwe birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano. Deogratias Mushayidi yafatiwe Burundi tariki ya 3 Gashyantare 2010 yoherezwa mu Rwanda tariki ya 5 Gashyantare uwo mwaka