Kigali Iravuga Ko CNDD zaba ari zo zagabye igitero mu Rwanda zikica n’umwana?
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu Karere ka Rusizi bakica abaturage babiri mbere yo guhunga basubira mu gihugu cy’u Burundi aho bari baturutse. Biravugwa ko hafashwe ibitambaro byanditseho FDD bisobanura mu magambo arambuye y’icyongereza “Forces for the Defense of Democracy” .
FDD ikaba yari nk’ishami rya gisirikare ry’ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu Burundi ubwo ryari mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa perezida Buyoya.
Ntiharasobanuka neza niba ari ukuyobya uburari cyangwa ari ubutumwa urubyiruko rw’ishyaka CNDD rwashakaga guha u Rwanda bw’uko rushobora no kugabwaho ibitero bikomeye mu minsi iri imbere.
Dusubiye inyuma gato, mu rukerera rwo ku Cyumweru ku isaha ya saa saba mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi, nibwo abantu bitwaje ibirwanisho bahageze bakica abantu babiri barimo umwana w’imyaka 12, abandi bagakomereka nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Rene Ngendahimana. Guverinoma y’u Burundi yo ntacyo iratangaza kuri aya makuru nk’uko mu nkuru ya Chimpreports yabitangaje.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda yatangaje ko bakeka ko umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi uzwi nk’Imbonerakure waba ari wo wateguye iki gikorwa.
Izi nsoresore zo muri CNDD zakunze gushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’Umuryango w’Abibumbye uzishinja gukubita, gukomeretsa, ubwicanyi, gusahura no kwica abanyapolitiki. Imbonerakure kandi zishinjwa gufatanya n’ubutegetsi mu bikorwa byo kujujubya abatavuga rumwe n’ubutegetsi nubwo bubihakana.
Ubwo yageragezaga guturisha abaturage bari batashywe n’ubwoba, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frederic Harelimana, yatangaje ko aha hoherejwe abashinzwe umutekano bahagije kandi ko amarondo ya ninjoro agiye kongerwa no gukazwa. Yasabye abaturage gutanga amakuru y’abantu bashidikanywaho aho batuye mu rwego rwo gufasha ubuyobozi gufata ingamba zo kubacungira umutekano.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col Ngendahimana akaba nawe yatangaje ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane neza abagabye iki gitero.
Si ubwa mbere Abarundi binjira mu Rwanda bagahungabanya umutekano kuko mu mwaka ushize nabwo agatsiko k’abantu kinjiye mu Rwanda kakarasa uwitwa Jean Kwizera, ndetse kagasahura ibyo kurya ndetse imyaka yari mu mirima nayo ikarandurwa.
https://www.youtube.com/watch?v=x_scuCmIJE0
Bwiza