Leta niyo nyirabayazana y’amapfa yakunze kuvugwa mu gihugu – Green Party
The Democratic Green Party”, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, riravuga ko Leta ariyo nyirabayazana w’amapfa yakunze kuvugwa mu gihugu bitewe na Poltiki mbi y’ubuhinzi yashyizweho.
Ibi bikaba byatangajwe n’umuboyobzi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com aho yavuze ko Politiki yo guhuza ubutaka no gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe aribyo byagiye bituma bugarizwa n’amapfa.
Ati: “Gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe aho usanga abaturage bose bahinze ibigori kandi nyuma iyo byeze usanga bazasabwa kubigurisha bagashaka ibishyimbo’’
Akomeza avuga ko n’iyo abaturage bahinze igihingwa kimwe iyo cyeze basabwa kukigurisha ku makoperative ugasanga ya mafaranga bakuyemo ariyo bajya gushakamo ibiribwa kandi bakagombye kubyihingira.
Ngo ibi byagiye bituma ibihingwa byakundaga kugoboka Abanyarwanda nk’ibijumba n’ibindi bigenda bicika noneho amapfa yaza bakabura icyo bitabaza.
Ikindi Dr.Habineza ashinja Leta ni ukuba nta ngamba zihamye zashyizweho kuko mu Rwanda izuba risanzwe riba ryinshi mu duce twavuzwemo amapfa ngo abaturage bagombaga gushishikarizwa kubika amazi, hagashyirwaho gahunda ihamye yo kuhira imyaka hakoreshejwe n’amazi y’ikuzimu aho kugira ngo bikorwe ikibazo cyarangije kuvuka kandi hari uburyo byagombaga gukorwa kugira ngo hirindwe icyo kibazo.
Ikibazo cy’amapfa kikaba cyarakunze kivugwa mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare two mu Ntara y’Iburasirazuba.