Polisi yatangaje ko ifite Umwongerezakazi ukekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu

Violette Uwamahoro

Igipolisi cy’u Rwanda gicumbikiye Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari waje mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko yari asanzwe akurikiranweho ibyaha bikomeye nk’uko byemejwe na polisi.

Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yamenyeshejwe ifatwa rye, ndetse uhereye uyu munsi akaba ashobora gusurwa n’umuryango we ndetse akanabona ubufasha bwa ambasade nk’uko umuvugizi w’igipolisi, ACP Theos Badege yabitangaje.

Uyu mugore witwa Uwamahoro Violette w’imyaka 39, yashakanye na Rukundo Faustin, bakaba batuye mu mujyi wa Leeds ari naho baboneye ubwenegihugu bw’u Bwongereza mu 2014 ariko bari bamaze imyaka 10 baba mu Bwongereza, aho babaga kuva mu 2004. Aba kandi bafite ubwenegihugu bubiri.

Polisi y’u Rwanda yabwiye KTPress dukesha iyi nkuru ko Uwamahoro yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kumenyeshwa ko hari ibyaha bikomeye yagizemo uruhare birimo kugerageza gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe w’abagizi ba nabi. Igipolisi cy’u Rwanda kibinyujije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kikaba cyamenyesheje ambasade y’u Bwongereza ko ari gukorwaho iperereza.

 

Umuvugizi wa polisi ACP Badege kandi yaboneyeho kunyomoza amakuru yari yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyari cyatangaje ko Uwamahoro yatawe muri yombi n’igisirikare cy’u Rwanda avuga ko ari ikinyoma kidafite ishingiro, yongeraho ko ari bo (polisi) bari bamufite kandi ikindi gihugu afitiye ubwenegihugu cyabimenyeshejwe.

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Yongeyeho ko bashobora gusaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera z’u Bwongereza mu iperereza ku bandi bantu bashobora kuba bari muri uwo mutwe mu Bwongereza hashingiwe ku bimenyetso byizewe bihari kugeza ubu