kwibuka Patrick Karegeya mu Bubiligi
19/02/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Ni ku nshuro ya kabiri habaye imihango yo kwibuka nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya. Ni igikorwa cyateguwe na « Fondation Patrick Karegeya ». Uyu mwaka, iyi mihango yateguwe ku migabane yose y’isi. Imihango twabashije kugeramo, ni iyabereye ku mugabane w’i Burayi, i Buruseli mu Bubiligi, aho umuryango wa nyakwigendera wari uhagarariwe n’umukobwa we Portia Karegeya. Mbere yo kubagezaho ijambo ryavuzwe n’abantu banyuranye muri iyi mihango, ni byiza ko, ku batazi Patrick Karegeye, babanza kumenya uwo ari we.
Koloneli Patrick Karegeya ni muntu ki?
Koloneli Patrick ni umugabo wavutse 1960. Yatabarutse afite umugore, Leah Karegeya, bafitanye abana batatu. Koloneli Patrick Karegeya, yahoze muri FPR Inkotanyi, aba no mu gisirikare, aho yakoze imirimo inyuranye, irimo kuba umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi. Mbere yari yarize muri kaminuza ya Makerere i Bugande, aho yarangije afite impamyabushobozi ihanitse mu ishami ry’amategeko. Uretse intambara yo mu w’1990-1994, yanarwanye no mu zindi z’i Bugande zirimo n’iyagejeje Kaguta Museveni ku butegetsi. Abamuzi bemeza ko ari umugabo washyiraga mu gaciro, umugabo utararyamiraga ukuri, kandi agatinyuka no kukubwira abamukuriye kabone n’iyo babaga batibyishimiye. Ibi ngo bishobora no kuba ari kimwe mu byatumye atumvikana na perezida Paul Kagame.
Mu mwaka w’2004, ubwo yari akiri mu Rwanda, yafunzwe ashinjwa ngo kutumvira abategetsi. Ahagana mu w’2007, yanyuze murihumye abategetsi b’u Rwanda, yerekeza iy’ubuhungiro. Yagiye kwibera muri Afurika y’Epfo. Kuva icyo gihe yatangiye kwegera abanyarwanda banyuranye yerekana ko ubutegetsi buriho bukwiye gusimburwa n’ubuhuza abenegihugu kugira ngo buri wese agire uburenganzira. Koloneli Patrick Karegeya ari mu batangije Ihuriro Nyarwanda RNC mu kwezi k’Ukuboza 2010.
Mu kwezi kwa Kanama 2010, Koloneli Patrick Krageya na bagenzi be batatu ari bo Jenerali Kayumba Nyamwasa, Dr. Theogene Rudasingwa na Gerald Gahima bashyize ahagaragara inyandiko yerekana ibibazo byugarije u Rwanda kubera imiyoborere mibi n’ubushake buke bwo kubikemura ku bafite ubutegetsi, banerekana ko byari bikwiye gukemurwa mu magauru mashya kugira ngo bidateza akaga karushije uko byifashe muri icyo gihe. Iyo nyandiko yo mu rurimi rw’icyongereza izwi ku izina rya “Rwanda Briefing”.
Koloneli Patrick Karegeya ni umwe mu bari basigaye barebwa nabi cyane n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Karegeya yahotowe mu ijoro ryo kuwa 31/12/2013 rishyira iry’uwa 01/01/2014 muri hoteli yo muri Afuruka y’Epfo ahitanwe ku kagambane k’uwari wavuye mu Rwanda kuko yari yamwizeye. Uwashyizwe mu majwi muri ako kagambane ni uwitwa Apollo Gafaranda Kirisisi. Ku itariki ya 12/01/2014, perezida Kagame yavugiye ijambo mu masengesho, bamwe mu barikurikiye barifata nk’irigaragaza kwigamba kiriya gikorwa cy’ubwicanyi. Nyakwigendera Patrick Karegeya yashyinguwe muri Afurika y’epfo tariki ya 19/01/2014.
Mu ijambo rijyanye n’umunsi nk’uyu wo kwibuka, abantu banyuranye bagarutse by’umwihariko ku gushimangira ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukwiye kubahirizwa. Uwabimburiye abandi ni uwari uhagarariye umunyango wa nyakwigendera.
Portia Karegeya, umukobwa wa Koloneli Patrick Karegeya yavuze ijambo rigufi ariko rikubiyemo ingingo z’ibanze; imico myiza, urukundo, ibyishimo, ubwiyunge:
Joseph Bukeye Visi-Perezida wa kabiri wa FDU Inkingi:
Major Jean Marie Micombero, umuhuzabikorwa wa gatatu wa RNC:
Daphrose Nkundwa umuyobozi wa RIFDP:
Jenerali BEM Emmanuel Habyalimana:
Igice cya 2 cy’ijambo rya Jenerali BEM Emmanuel Habyalimana:
Igisigo Clarisse Uwamahirwe yatuye Patrick Karegeya:
« Ntwari watabaye ugatabaruka utaratahuka »
Ijambo ryavuzwe n’abandi batumirwa kimwe n’andi mafoto turi kubibategurira na byo birabageraho mu mwanya…