Uganda: Iyicwa ridasanzwe ry’abashinwakazi ryatumye hitabazwa igipolisi cy’u Bushinwa mu Iperereza
Igipolisi cya Uganda gifite mu maboko yacyo umushoferi ukodeshwa witwa Fred Ssembatya ngo agifashe mu iperereza ku ishimutwa n’iyicwa ry’abashinwakazi babiri ryabereye muri Makerere ya 2 muri Zone C muri Kampala.
Nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, IGP Gen Kale Kayihura, ngo hari no gushakishwa n’umushinwa ukekwaho kuba ari we uri inyuma y’uyu mugambi mubisha wo gushimuta abenegihugu bagenzi be no kubica.
Gen Kayihura avuga ko ambasade y’u Bushinwa yabamenyesheje kuwa gatandatu ushize ko abagore babiri, Ren-Ju w’imyaka 33 wakoraga muri restaurant yitwa Club 7 iherereye ahitwa Kololo, na Sang-Weng Wa, w’imyaka 34 nawe wakoraga muri hotel y’Abashinwa yitwa Chinese Business Hotel iherereye ahitwa Bugolobi, baburiwe irengero.
Ubwo yageraga ahasanzwe imirambo kuri uyu wa Gatatu, IGP Kayihura yagize ati: “Igipolisi cyo ku muhanda wa jinja, aho ikirego cyashyikirijwe cyabimenyesheje Flying Squad (Umutwe kabuhariwe w’igipolisi) watangiye gushakisha abantu babiri bari babuze,”
Yakomeje agira ati: Uyu munsi ku isaha ya saa cyenda za mugitondo, imirambo 2 yabo yasanzwe mu nzu muri makerere ya 2, Zone C kandi bigaragara ko batewe ibyuma kugeza bapfuye.
Habanje kubaho kubashimuta nyuma baricwa
Abapolisi bashinzwe iperereza bavuga ko ba nyakwigendera bombi babanje gushimutwa, bakicwa, nyuma bakajyanwa mu nzu iri muri Makerere ahasanzwe imirambo yabo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Umushoferi ukodeshwa uri mu maboko ya polisi bivugwa ko yaba yarakodeshejwe n’umugabo atazwi w’Umushinwa amuvana kuri Johnson Hotel iri ahitwa Nakulabye amujyana kuri restaurant yitwa Club 7 muri Kololo, aho bageze bakahakura nyakwigendera Ren-Ju bakamuzana kuri iyo nzu ivugwa.
Igipolisi kivuga ko nyuma yo kugeza uwo mugabo n’uwo mugore aho yasubiye aho aparika muri Nakulabye. Uwo Mushinwa ukekwa kandi bivugwa ko yakodesheje iyo nzu kuwa Gatatu ushize ariko yari ataratangira kuyibamo.
Ngo yishyuye miliyonni y;amashilingi nyir’inzu amwizeza ko azagaruka aje kuyibamo azanye na bagenzi be bari bagiye kuza muri Uganda, yongeraho ko azazana ibintu byo mu nzu nyuma ariko ntiyatanga imyirondoro ye. Bivugwa ko uyu mugabo yasabye umugore wabaga mu gikari ashinzwe kwita kuri iyo nzui kuba ashatse aho ajya kuko ngo yashakaga kugira ibyo yikorera ku giti cye, amuha amafaranga umugore yemera kuba agiye.
Igipolisi kivuga ko mu rwego rw’iperereza cyatangiye gukurikirana telephone yakoreshejwe n’ukekwa yohereza ubutumwa abunyujije kuri We Chat asaba ingurane ngo arekure abari bashimuswe, aho umukuru w’igipolisi avuga ko bishobora kubafasha guta muri yombi abakekwa muri ubu bwicanyi, kandi ko bari gukorana na ambasade y’u Bushinwa mu iperereza.
Gen Kayihura yagize ati: “Ubu bwari ubwicanyi nk’ubwa kimafiya (Mafia) kandi ni ubwa mbere bw’ubu bwoko ku buryo twashyizemo igipolisi cy’u Bushinwa ngo gifashe gushaka abakekwa.” Yakomeje avuga ko ibimenyetso bigaragaza ko ba nyakwigendera bakurikiranwe kuva mu bushinwa kugeza bashukiwe muri Uganda akaba ari ho bicirwa.
Kayihura yaboneyeho gutanga umuburo avuga ko kuba ijisho ry’umuturanyi bikwiye guhagurukirwa mu gihugu mu rwego rwo gufasha gukumira no kurwanya ibyaha nk’ibi. Yavuze ko abaturanyi iyo baba maso ibintu nk’ibi biba bitarabaye kuko bari kubona ikintu giteye amakenga bakabimenyesha abayobozi.
Abaturage ariko bo bavuga ko iyo nzu iri mu gipangu yahoze ari urusengero bakaba batari bazi ko yakodeshejwe n’umushinwa.
Umwe mu bayobozi b’ibanze, Robert Nsumba nawe akaba yemeje ko buri gihe babonaga abantu binjira basohoka mbere y’ibi bintu byahabereye.