Hashize iminsi bitangazwa ko Gen Sultani Makenga yatorotse aho yabaga muri Uganda ndetse bikanatangazwa ko ashobora kuba yarakomerekeye mu bitero yari yagabye muri Congo, gusa ibi ngo ntibizaca intege abasirikare ba M23, icyo bagamije ni ukugaba ibitero kuri Leta ya Kabila.

Major Emmanuel Bayingana, umwe mu bari abarwanyi ba M23, ubu akaba ari kumwe n’abandi barwanyi muri Uganda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ugandaradionetwork (URN), yatangaje ko biteguye kurwana.

N’ubwo avuga ko biteguye, anashimangira ko batizeye neza umutekano wa Gen Makenga, utakibarizwa mu nkambi ya gisirikare ya Bihanga, ati: “biragoye kuba wabwira umuntu uwo ari we wese ko Gen Makenga ariho cyangwa yapfuye”.

Iby’urugamba aba barwanyi ba M23 bavuga, na Captain Willy Ngoma yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru URN, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, aho cyamusanze mu nkambi ya Bihanga muri district ya Ibanda.

Yagize ati: “Ntabwo tuzakomeza kwicara hano muri Uganda turya, tukaryama mu gihe imiryango yacu irimo kwicwa n’ingabo za congo”.

Capt Willy Ngoma kandi anashimangira ko nta kintu ingabo za Monusco zabafashije nyuma yo kurambika intwaro hasi mu Ukuboza 2013, ko na bamwe mu basirikare babo (M23) bagerageje kwishyikiriza izi ngabo za loni, bakorewe iyicarubozo.

Lt. Colonel Innocent Rukara, nawe ubarizwa muri iyi nkambi yatangajwe haruguru, avuga ko yatakaje ikizere ndetse ko atabona uburyo Leta ya Congo yaba ishaka umuti w’amahoro w’amakimbirane, kuba bifuza gutaha iwabo ko atari ikibazo abayobozi ba Congo baha agaciro ngo banagitekerezeho.

Aba basirikare bavuga ko Leta ya Congo yanze gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro M23 yasinyanye nayo  mu Ukuboza 2013, iki kikaba aricyo bazagenderaho bagaba ibitero.

Ibyo kongera kugaba ibitero kwa M23, ntabwo ari ubwa mbere bitangajwe n’aba bahoze ari abarwanyi bayo, bakaba barakomeje gushimangira ko n’ubundi icyo baharaniraga kuva na mbere ku ntambara za CNDP zari ziyobowe na Gen Nkunda, n’ubu kitaragerwaho, Leta ya Congo bakayishinja kubitera umugongo ndetse no kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano.

Kugeza magingo aya Leta ya Congo imaze iminsi yikanga ibi bitero bya M23 nyuma y’imirwano yabaye muri uku kwezi hagati y’igisirkare cyayo (FARDC ) hamwe n’agatsiko k’abitwaje intwaro, ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta bugashimangira ko ari abarwanyi ba M23.