Nyarugenge: Hari gukorwa iperereza ku nzu y’ amayoberane bikekwa ko isengerwamo Shitani
Mu murenge wa Nyakabanda Akagari ka Munanira II mu karere ka Nyarugenge haravugwa inzu y’ amayoberane abaturage bavuga ko isengerwano Shitani, abandi bakavuga ko iyi nzu ibateye inkenke kuko babona abantu batazi baza bakinjiramo bakongera bakagenda.

Ni inzu ngari iteye irangi ry’ umuhondo, kuyinjiramo ni ukwinjira mu muryango wa Kontineri iteretse iruhande rwayo. Iyi nzu nta madirishya ifite yakwinjizamo umwuka cyokora ifite kositara zifite utwenge duto.

Abaturage baganiriye na City Radio bavuze ko iyi inzu isengerwamo Shitani, abandi bavuga ko iyi nzu ibamo ikitwa Mwaminoti ari nacyo gituma bahita kwa Mwaminoti.

Umwe mubaturage yagize ati “Hano hiberamo Mwaminoti, hitwa kwa Mwaminoti”

Mugenzi we ati “Haje afande w’ amanyenyeri arinjira, agera mu cyumba cya mbere ageze mu cya kabiri amera nk’ umugeze mu kuzimu, asohoka yiruka yatsa imodoka arigendera”

Undi muturage yagize “ Twe dusa n’ aho tumenyereye gahunda yabo, baza ku Cyumweru saa tatu ntabwo twinjiyemo kureba ko basenga, ariko twumva ngo barasenga”

Hari abaturage bavuga ko iyo abo bantu binjiye bumva basa n’ abasenga mu buryo butamenyerewe bagakeka ko baba barimo guhamagara ikitwa ‘ Mwaminoti’

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge z’ umutekano wabo kuko hari abashobora kwitazwa ko iyi nzu ari urusengero kandi hari ikindi kibyihishe inyuma. Ngo babona abantu baza bagaparika imodoka bagakingura bakinjiramo bakongera bagasohoka bakagenda.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yavuze ko harimo gukorwa ubucukumbuzi ngo hamenyekane igikorerwa muri iyi nzu.

Yagize ati “Twarabikurikiranye dushyiraho n’ inzego zishinzwe kubikurikirana, batubwiye ko raporo bayiduha uyu munsi. Birashoboka ko uko abantu babivuga atari niyo mpamvu abantu baba bagira ngo babanze basesengure tumenye neza niba ibyo bavuga aribyo cyangwa ataribyo”

Ibi byumvikanye mu gihe mu mwaka ushize wa ‘2016’ hari abantu basabye gusenga Shitani ku mugaragararo Leta y’ u Rwanda ntibibemerere.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…..