Jean Pierre Ntaganda wari umukozi ushinzwe inyigisho z’ubugeni mu ngoro ndangamurge y’u Rwanda ishami rya Huye ejo nimugoroba bamusanze mu ishyamba riri hafi y’aha ku kazi ke yapfuye, kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuhitanye.

 

Ku ngoro ndangamurage y'u Rwanda ishami rya Huye

Ku ngoro ndangamurage y’u Rwanda ishami rya Huye iri mu kagari ka Butare mu murenge wa Ngoma Akarere ka Huye

Amb Robert Masozera umuyobozi w’ibigo by’ingoro ndangamurage w’u Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu mukozi wabo bamyenye ko yabuze kuwa kabiri nijoro babibwiwe n’umugore we wari wamutegereje ntatahe kandi yagiye kukazi uko bisanzwe.

Ejo kuwa gatatu nabwo ngo ntabwo yabonetse kukazi no mu rugo, maze hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Ku bufatanye na Police, umurambo wa Ntaganda nimugoroba watoraguwe mu ishyamba riri hafi y’iki kigo i Butare.

Nta kimenyetso ngo ugaragaza ko yaba yarakubiswe kuko nta gikomere bamusanganye.

Umurambo we wajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUB ngo barebe icyamuhitanye.

Amb Masozera avuga ko ubu bategereje ibisubizo by’abaganga ngo bamenye icyamwishe.

Jean Pierre Ntaganda asize umugore n’abana babiri.