Mu ma saa mbiri za mu gitondo zo kuri uyu wa gatatu, mu mudugudu wa Mahwa, akagari ka Kabatwa, umurenge wa Kigoma ho mu Karere ka Huye, Nyiransabimana Francine w’ imyaka 40 yivuganaga mukeba we Nyiramafuku Marie w’ imyaka 70 amukubise ifuni ubwo yamusangaga aho yacaga imigozi.

Mukanzigiye Alphonsine wari hafi y’ aho uyu mukecuru yaguye, avuga ko yavuye mu rugo agiye kwahira ubwatsi bw’ inyana, noneho ngo yumva abantu batongana maze atega amatwi. Nyuma ngo niho yaje kumva umuntu yirukankanye undi mu masaka maze ngo ahamagara umuturanyi we witwa Murekezi kugirango amufashe kumenya aho barengeye.

Ubwo ngo bahageraga basanze, nyakwigendera aryamye mu muringoti arimo asamba nyuma y’ aho yaramaze gukubitwa ifuni.

Akimara kwivugana uyu mukecuru, Nyiransabimana Francine yagiye avuga ko amwishe ahasigaye ngo ari ukureba aho abakire be, bazongera kumubonera. Abo yavugaga ngo rwari urubyaro rwa nyakwigendera.

Nyuma yo kumwivugana ngo yahise ajya gukura ibirayi akoreshe agafuni yicishije mukeba we.

Nubwo bamwe mu baturanyi babo bavuga ko, uyu mugore yari afite uburwayi bwo mu mutwe, Niyonzima Philippe, umwisengeneza wa Nyakwigendera avuga ko atabona uburwayi bw’ uyu mugore kuko ngo amuhize igihe kinini ashaka kumwica kuko ngo yabivugaga kenshi ko azamwivugana.

Uyu musore ngo ntiyiyumvisha buryo ki ativuganye umwana we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kigoma Habyarimana Festus nawe yadutangarije ko atashingira ku burwayi bwo mu mutwe yemeza ko aricyo cyatumye uyu mukecuru yivuganwa.

We avuga ko ari ubuharike ahanini ari bwo bwabiteye kuko ngo ntawundi yigeze asagarira uretse uyu mukecuru mukeba we, bityo akaba anasaba abaturage kubwirinda (ubuharike).

Nyakwigendera wari yarashakanye na Ngezahayo Simeon, bari bafitanye abana icumi muri bo batatu ni abo babyaranye.

Naho mukeba we wamwivuganye, akaba afitanye abana batandatu n’ uyu musaza kuva yamushaka mu mwaka w’ 1996.

UMUSEKE.COM .