Rwamagana: Umunyeshuri yagoronzowe ijosi arapfa
Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
Umwana w’ umukobwa witwa Uwase Claire wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Bicumbi riherere mu kagari ka Bicumbi, Umurenge wa Mwurire ho mu karere ka Rwamagana yagoronzowe ijosi avuye kuvoma arapfa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2017 mu masaha ya saa moya nibwo uyu mwana w’ umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 16 y’ amavuko yahuye n’ abagizi ba nabi bamwivuganye.
Uyu mwana yabagana na nyina gusa.
Ntiharamenyekana niba abamuhotoye barabanje kumufata ku ngufu gusa ababonye umurambo we bavuga ko bikekwa ko yishwe ahotowe ijosi.
Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye ikinyamakuru Umuryango.rw, ko iperereza rigikomeje gusa ngo hari babiri bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, uyu mukobwa yari avuye kuvoma hanyuma ahura n’ abagizi ba nabi bamujyana mu ikawa niho bamuhotoreye… Hari babiri mu bakekwa batawe muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kigabiro”
Meya Mbonyumuvunyi avuga ko ejo bakoresheje inama n’ abaturage gusa ngo umubyeyi w’ uyu mwana ntabwo yari ayirimo kuko yari arimo ategura ibijyanye no gushyingura Nyakwigendera.
Uyu muyobozi yabwiye Umuryango.rw, ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana. Yongeraho ko abaganga aribo bazemeza icyateye urupfu bakanemeza niba uyu mukobwa yarafashwe ku ngufu mbere y’ uko yicwa.
Meya Mbonyumuvunyi avuga ko ibintu nk’ ibi bitaribisanzwe mu karere ayoboye agasaba ababyeyi kwirinda gutuma abana mu masaha ya n’ijoro. By’ umwihariko avuga ko iyo bitaba mu masaha ashyira ijoro uyu mukobwa atari kwicwa kuko aho yiciwe ari bugufi y’ ingo.
Uyu muyobozi yanasabye abaturage kurinda ubuzima bwa bagenzi babo nk’ uko barinda ubwabo.