‘Mu mezi atatu, nta munyarwanda uzaba ugisangira amazi n’amatungo’
Iyi nkuru turayicyesha ikinyamakuru igihe.com: Hari ahantu mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, hagaragaye abaturage bavoma amazi adasukuye cyangwa aba asanzwe anyobwa n’amatungo, abandi bakavoma amazi yo mu migezi ibamo ingona; gusa kuri ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi gitangaza ko iki kibazo kigiye kuba amateka.
Umuyobozi wa WASAC, Sano James, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017, yavuze ko mu mu mezi atatu hari umushinga uhuriwemo n’u Rwanda n’Ikigo cyo muri Suede cyitwa ’Green Water’, uzatuma utumashini dusukura amazi hifashishijwe imirasire y’izuba dushyirwa hafi y’iyi migezi ku buryo tuzajya tuyayungurura bitume abantu batayasangira n’amatungo.
Ati “Ni utumashini tuyungurura amazi dukoresha imirasire y’izuba, tuzakura amazi mu Akagera tuyakurure tuyajyane hirya gato ku buryo nta muturage uzavoma amazi mabi muri utwo duce cyangwa ngo ahure n’ingona.”
Yakomeje avuga ko ari mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abantu basangira amazi n’ingona cyangwa banywa amazi mabi ndetse n’abasangira amazi n’amatungo.
Uyu mushinga uzatwara miliyoni 250 Frw, u Rwanda rukazatangamo miliyoni 70 izisigaye zitangwe ku bufatanye na Green Water. Ibyicaro bitanu byo gusukura amazi bizashyirwa mu karere ka Bugesera n’ibindi bitanu bishyirwe mu karere ka Nyagatare ku migezi ya Nyabarongo, Akagera no ku madamu.
Sano yasobanuye ko ubu buryo bwatoranyijwe kuko ari ahantu hitaruye ku buryo kugezayo ibikorwa remezo bisanzwe bihenze cyane, kandi bikaba byatwara n’igihe kinini.
Imibare igaragaza ko mu 2020, Abanyarwanda bazaba bafite amazi meza ku gipimo cya 100% mu gihe ubu mu mijyi ari 90% mu byaro bikaba 84%. Mu gihugu hose amazi ari ku gipimo cya 85%.
Kugera kuri iyi ntego bizaterwa no kongera ibikorwaremezo bitunganya amazi n’uburyo bwo kuyakwirakwiza.
Mu zindi gahunda ziteganyijwe ni uko muri Werurwe uyu mwaka, uruganda rwa Nzove rutanga metero-kibe 25.000 ruzaba rutanga metero-kibe 40.000 hakazabaho no kwagura umushinga wa Nzove ya Mbere bizatuma nibura izo nganda zombi zizageza ku kigero cyo gutanga metero kibe ibihumbi 105 muri uyu mwaka.
Ibi bizakemura ikibazo cy’isaranganya ry’amazi mu mujyi wa Kigali n’ibura ryayo mu duce twa Remera, Kimironko, Kanombe na Kicukiro.