Impanuka ikomeye yabereye i Kamonyi, babiri barashya kugeza bapfuye
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugarika mu Kagali ka Sheri ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama 2017.Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ndende idatwikiriye inyuma, yavaga i Kigali naho Fuso yavaga i Muhanga.
Umwe mu bantu babonye iyi mpanuka iba, yabwiye abanyamakuru ko umushoferi wa Fuso yikanze abana bakiniraga mu muhanda agashaka kubakatira niko guhita agongana na mugenzi we wari umuturutse imbere afite umuvuduko mwinshi bisa n’aho yabuze feri.
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko Fuso yari ipakiye ibikoresho bitandukanye birimo ibyo mu rugo naho Benz yo yarimo ubusa.
Zikimara kugongana umuriro wahise waduka muri Benz, ukongeza bimwe mu bintu byari bivuye muri Fuso byari bimaze kugwa hasi na byo birashya niko guhita biyikongeza.
Muri Fuso harimo abantu batatu, umushoferi abasha kuvamo hahiramo umugabo n’umugore batamenyekana amazina, mu gihe mu ikamyo byagonganye umushoferi na Kigingi bombi barokotse.
Polisi yahageze izimya iyi nkongi ndetse haje na Ambulance ikora ubutabazi aho byagoranye gukuramo imirambo.
Abagiriye ibibazo muri iyo mpanuka bajyanywe mu bitaro bya Kacyiru. Iperereza riracyakorwa.
Umuhanda ujya n’uva i Muhanga wamaze isaha irenga ufunze.