Inkuru dukesha ikinyamakuru gikorera mu Rwanda Umuseke iravuga ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 26 mu mirenge 18 yo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 10 Mutarama batanze amabaruwa yegura ku mirimo yabo kuko ngo batagishoboye zimwe mu nshingano zabo. Aba bakurikiye abandi nkabo 28 baherutse kwegura nu karere ka Rubavu.

Euphrem Mushikiyimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi /Photo Imvaho

Euphrem Mushikiyimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko aba bayobozi ntawegujwe kandi ari ubushake n’uburenganzira bwabo kuva mu kazi.

Yavuze ko ubu adafite urutonde rwose rw’abasezeye ku mirimo yabo ariko ko amakuru yo kwegura kwabo yayamenyeshejwe. Uyu muyobozi avuga ko aba beguye bazahita basimburwa kugira ngo abaturage batabura servisi bahabwaga.

Aba bayobozi beguye nyuma kandi y’uko abayobozi b’imirenge ya Gitambi na Muganza muri Rusizi n’abayobora imirenge itanu (5) mu karere ka Nyamasheke nabo beguye.

Francois Nelson NIYIBIZI
UMUSEKE.RW