Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe igihembo na Obama
Mbere gato yo gutanga, nyakwigendera Umwami Kigeli V Ndahindurwa hari ibihembo yari yagenewe ariko atanga bitaramushyikirizwa, aho muri ibyo bihembo harimo icyo yahawe na perezida Obama kiswe mu Cyongereza President’s Volunteer Service Award na none kizwi nka Lifetime Achievement kubera ibikorwa yakoreye muri Amerika atagamije inyungu.
Ikindi gihembo yahawe na Kaminuza ya Albizu yo muri Miami ni ikiswe Honorary Cooperating Professorship.
Tubibutse ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa ari we mwami wa nyuma w’u Rwanda, akaba yaratangiye aho yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitondo cyo kuwa 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi . Kigeli ntiyigeze arongora kubera ko nta mwami w’u Rwanda wari wemerewe kurongorera ishyanga.
Twababwira kandi ko kugeza ubu hataramenyekana aho azatabarizwa nyuma y’impaka zabaye hagati y’abagize umuryango we, bamwe bifuza ko yatabarizwa mu Rwanda abandi bashaka ko atabarizwa aho yatangiye. Bitewe n’uku kutabasha kumvikana, byabaye ngombwa ko bitabaza urukiko rwo muri Amerika rutegerejweho kuzatanga umwanzuro w’aho umwami azatabarizwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.