Padili Nahimana Tuzamwakiriza amaboko Yombi: Kagame
Nyuma y’aho umunyapolitiki Padiri Nahimana Thomas ahagarikiwe ku Kibuga cy’Indege cyo muri Kenya akabuzwa gukomeza aza mu Rwanda aho yateganyaga kuza kwandikisha ishyaka rye, Ishema, ndetse akazaniyamamariza umwanya wa perezida mu matora yo mu 2017, perezida Kagame kuri iki Cyumweru yatangaje ko ntawari ukwiye kumubuza kwinjira mu Rwanda .
Padiri Thomas Nahimana umaze imyaka 11 aba mu Bufaransa, mu 2013 nibwo yashinze ishyaka aryita Ishema ry’u Rwanda, nyuma ahita acibwa muri Kiliziya Gaturika. Kuwa 23 Ugushyingo, uyu mugabo yasesekaye ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga Jomo Kenyatta muri Nairobi ariko afite visa y’ubukerarugendo ashaka kwinjira mu Rwanda.
Nyuma yo kugera muri Kenya, kompanyi y’indege, Kenya Airways yagombaga kumuzana mu Rwanda yanze ko yinjira mu ndege yayo, ivuga ko yahawe amabwiriza aturutse I Kigali yo kudatuma Nahimana yinjira mu ndege. Nyuma yo kumara amasaha menshi yaraheze kuri iki kibuga cy’indege, yasubiye mu Bufaransa.
Abayobozi batandukanye mu Rwanda nk’uko tubikesha KTPress, bari babanje kuvuga ko Nahimana ari ikibazo mu bandi Banyarwanda.
Ihuriro IBUKA ry’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ryo ryanasabye abayobozi b’igihugu gusohora urupapuro rwo kumuta muri yombi kandi ryiyemeza kuzaruhuka ari uko yagejejwe mu butabera.
Kuri iki Cyumweru ariko, mu Nama ya Biro Politiki y’ishyaka, RPF, riri ku butegetsi, perezida Kagame ari nawe chairman, yakomoje kuri iki kibazo bwa mbere yibaza impamvu Padiri Nahimana yangiwe kwinjira mu gihugu.
Yagize ati: “Niba hari ibyaha nahimana ashinjwa, bari kumureka akinjira mu gihugu akabibazwa,”
Perezida Kagame yavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu ushakishwa n’ubucamanza yabuzwa kwinjira mu gihugu kubera ko gusa ngo batekereza ko yakwanduza abandi baturage abashyiramo ingengabitekerezo ya jenoside abwiriza ku mugaragaro.
KTPress ivuga ko ubwayo ifite amakuru y’aho nahimana yagiye asaba ku mugaragaro ko u Rwanda rwayoborwa hagendewe ku moko, ndetse akaba yarigeze no guhamagarira Abahutu guhaguruka bagahatira guverinoma Ntutsi ya RPF imishyikirano.
Muri kimwe mu biganiro yatanze, ngo hari n’aho Nahimana yavuze ko bo nk’Abahutu bashobora kugwisha guverinoma ya RPF baramutse babashije kwanga kujya ku kazi iminsi 15. Ngo iki gikorwa cyaba gikozwe na ba nyamwinshi b’Abahutu cyatuma guverinoma ya RPF yemera gushyikirana.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibitekerezo by’ubuhezanguni bya Padiri nahimana byanatumye na Kiliziya Gaturika imuca. Kuri Perezida Kagame ariko, ngo si byari ngombwa kubuza Nahimana kwinjira mu Rwanda.
Aha yagize ati: “Nk’Umunyarwanda, Nahimana ntiyari akwiriye kubuzwa kwinjira mu gihugu usibye no kuba yari afite passport y’amahanga,”
Nyuma yo kumva ibyatangajwe n’umukuru w’igihugu, wa mugani umuntu yakwibaza impamvu yatumye uyu munyapolitiki abuzwa kwinjira mu Rwanda kuko impamvu zose zatanzwe: kugira visa y’ubukerarugendo,