Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye kugira ruhare mu mugambi wo gushaka kwica Nyamitwe

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ibirego by’igihugu cy’u Burundi cyagishinjije kivuga ko u Rwanda rwaba rwihishe inyuma y’umugambi wapfubye wo gushaka kwivugana Willy Nyamitwe, umujyanama mu by’itumanaho wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana akaba yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi atari ibintu bitangaje kuko u Burundi bwakomeje gushaka kwinjiza u Rwanda mu bibazo byabwo ariko u Rwanda ntaho ruhuriye nabyo haba hafi cyangwa kure.

Avugana na VOA Lt Col Ngendahimana yagize ati: “Icyo nakubwira cyo nuko ayo makuru atari yo kuko icya mbere cyo nuko twamenye y’uko Willy Nyamitwe uwo nguwo yaba yageragejwe kwicwa mu ijoro ryakeye mu binyamakuru nk’uko namwe mwese mwambyumvise, hanyuma rero ibyaba bivugwa n’u Burundi ko ababa bari bagiye kumwica hari aho bahuriye n’u Rwanda ntabwo bitangaje cyane  kuko ni ibihuha kurusha kuba amakuru, niba hari umusirikare w’u Rwanda wavuze ko yafashije cyangwa se ari inyuma y’ibyo bikorwa, uwo muvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yakabaye avuga ati uwo musirikare yitwa kanaka ibimuranga n’ibingibi,byyakorewe muri iki gihe ‘iki ngiki mbese agatanga ibimenyetso bifatika.

Naho kuvuga ijambo nk’iryo ngiryo utabitangira ibimenyetso, ahubwo mwakabaye wenda  mumubaza mwebwe uti uwo musirikare w’u Rwanda muvuga mwaba mumuzi, nabo b’I Kigali baba bamuzi, naho kuvuga ngo uwo bafashe yababwiye ibingibi mu by’ukuri numva nta commentaire yindi nabikoraho kuko keretse bavuga bati umusirikare w’u Rwanda nuyu nguyu ariko nziko ntawe bafite, niyo mpamvu ntirirwa mbitaho igihe.”

Yakomeje abazwa impamvu Abarundi bakomeza gushinja u Rwanda, asubiza ko Abarundi bakora ibishoboka byose ngo binjize u Rwanda mu bibazo byabo ariko nta kimenyetso na kimwe gifatika bigeze babigaragariza kubw’ibyo bikaba byafatwa nka Propaganda.