Mu gihe muri Zimbabwe hateganyijwe amatora mu mwaka wa 2018, Perezida Mugabe ngo ashobora kutazongera kwiyamamaza nyuma yo kugaragarwaho n’uburwayi bukomeye burimo ubufata ku myanya myibarukiro.

Abaganga bihariye ba Perezida Mugabe bakomoka ku mugabane wa Aziya, ngo nibo baba babujije uyu mukuru w’igihugu kongera kuziyamamaza kuko ngo uburwayi afite butamwemerera kuzagaruka mu biro akoreramo, ahubwo ngo cyaba ari igihe kiza cyo kuruhuka no kwitabwaho.
JPEG - 34.8 kb
Perezida Mugabe bimwe mu bimenyetso bigaragaza ubusaza harimo no kwitura hasi ari mu ruhame

The Southern Daily dukesha aya makuru, ishimangira ko bamwe mu bagize Guverinoma ya Zimbabwe ba hafi batangaje aya makuru ko uyu muyobozi w’ishyaka rya Zanu PF riri ku butegetsi ashobora kutiyamamaza.

Ubu burwayi burimo kanseri ifata mu myanya myibarukiro,ubuhumyi,kubyimba ibirenge…, nizo ndwara ngo zibasiye Mugabe kuva mu myaka y’izabukuru, kugeza ubu ngo akaba agera ku kazi mu minota 30 gusa akaba atashye.

Mu 2018 ariwo mwaka hateganyijwe amatora ngo biteganyijwe ko uwungireje Mugabe ariwe ushobora kumusimbura ,dore ko ngo asa n’uwafashe izo nshingano na mbere y’uko Perezida ava ku nshingano kuko akazi kose gasa nk’aho kari mu maboko ye n’ubusanzwe.

Perezida Robert Mugabe yagiye agaragarwaho n’ibimenyetso by’uko ageze mu zabukuru, nko gusinzira mu ruhame, kwikubita hasi mu gihe arimo kugenda n’uburwayi bukunze kumufata, ahanini akaba aribyo byashingiweho hatangazwa ko uwo mwaka w’amatora ashobora kutaziyamamaza.

Ndacyayisenga Fred