Ese induru n’akaduruvayo bihora mu bitaro bya Muhima bizarangira ryari?
Ibitaro bya Muhima ni bimwe mu bitaro bikomeye byo mu mujyi wa kigali. Ibi bitaro bivugwaho ibikorwa bitandukanye byagiye biyihesha isura itari nziza guhera mu myaka yashize, ariko byaje kugaragara ko aho kugira ngo byikosore ahubwo byarushijeho kwiyongera.
Mu myaka ya 2014 na 2015, ibi bitaro byahombye miliyoni zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi ngo bikaba byaratewe n’urusobe rw’ibibazo birimo abarwayi bagana ibitaro badafite ubwisungane mu kwivuza bagahabwa imiti ntibishyure n’ibindi.
Imibare yatanzwe na Dr Ndizeye icyo gihe, igaragaza ko mu mwaka wa 2014-2015, mu barwayi 153 barimo umwenda ibitaro barimo 144 batari bafite ubwisungane mu kwivuza bagombaga kwishyura miliyoni 10,489,666 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba barishyuye miliyoni 1,704,655, abagiraneza babishyurira miliyoni 3 naho miliyoni zigera muri 5,498,925 barazambura.
Ibi kandi byabaye no mu mwaka wa 2010, aho abantu barimo indaya, abakozi bo mu rugo n’abacururiza mu muhanda bivurije muri biriya bitaro bagacika batishyuye amafaranga asaga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gihombo cyakurikiwe no gufunga bamwe mu babaga baje kwivuza
Guhera mu mwaka wa 2015, nibwo muri ibi bitaro hatangiye kumvikana amakuru yo gufunga abarwayi biganjemo ababyeyi baje kubyara bakaza kubura amafaranga yo kwishyura, ndetse na bamwe mu barwayi basanzwe bivuza bagataha batishyuye.
Urugero ni abagore 25 bafungiwe mu bitaro bari baraje kuhabyarira badafite ubwisungane mu kwivuza. Icyo gihe akarere kari gafitiwe umwenda w’amafaranfa asaga miliyoni 30 z’amanyarwanda.
Nyuma yaho, nibwo ibi bitaro byanavuzweho gufatira impinja z’abo babyeyi ngo batazatoroka bakagenda.
Kurangarana ababyeyi n’abarwayi
Ku itariki ya 26-03-2012, nibwo muri ibi bitaro havuzwe amakuru y’ababyeyi barangaranwe ndetse bakanabyarira muri koridoro cyangwa mu kayira hanze.
Umwe mu bagore bari mu bitaro yatangaje ko yamaze iminota isaga 30 ashakisha umuganga wakwita kuri uwo murwayi akamubura, ndetse bakanamwima akagare ko kumutwaraho kuko yari atakibasha kugenda.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, undi mugore waturukaga mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge, yarangaranywe n’abaganga bo muri ibi bitaro ubwo yari yagiye kubyara, abura umwitaho kugeza umwana amupfiriyemo.
Kugurana abana
Ku itariki ya 17-12-2014, nibwo muri ibi bitaro havuzwemo amakuru ko hari hamaze iminsi umugore aguraniwe umwana yari yabyaye agahabwa utariwe.
Uwitwa Rukundo Emile utuye mu kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda Akarere ka Kamonyi yatangaje ko mu gicuku cy’itariki ya 13 gishyira ku ya 14 Ukuboza 2014, yazanye umugore we kwa muganga, akabyara ahagana saa munani z’ijoro.
Nyuma y’uko umugore we yibarutse uruhinja bakamubwira ko ari umuhungu bagataha ariko bagera mu rugo bajya kuhagira umwana batungurwa no kubona ari umukobwa.
Icyo gihe umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, Dr Ndizeye Ntwari yemeje ko uwo mubyeyi yabyaye umukobwa akanamuhabwa , ahubwo hakabamo kwibeshya mu kuzuza amafishi n’ibindi bitabo by’ibitaro.
Ibi byateje impaka muri ibi bitaro ndetse uyu muryango ushaka no kujyana ibitaro mu nkiko, baza kubuzwa n’uko nta mafaranga yo gukoresha ibizamini(ADN), dore ko ibitaro byasabye uyu muryango ko ariwo uzishyura amafaranga azabigendaho.
Kutishyura REG ikabafungira umuriro
Mu kwezi kwa cyenda 2015, nibwo umuyobozi w’ibitaro bya Muhima ubwe yemereye itangazamakuru ko hari umwenda ibitaro bibereyemo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG, bityo kikaba cyarabafungiye umuriro ku buryo ubuzima bw’abarwayi bwendaga no guhagarara kuri bamwe.
Hari ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 26/08/2015, ubwo ikigo gifite mu nshingano zacyo gusakaza umuriro w’amashanyarazi cyafataga icyemezo cyo gufunga umuriro w’amashanyarazi wo muri ibi bitaro ariko nyuma bakaza kwisubiraho bakawukupura ku bw’ingaruka basanze bishobora gutera.
Icyo gihe, ubuyobozi bw’ibitaro bwahise butangaza ko abana bari bari mu byuma byongera umwuka babarirwaga hagati ya 30 na 40 bari guhita bitaba Imana iyo ukomeza kubura.
Gusa umuyobozi w’ibitaro yavuze ko iyo myenda yatewe no kuba hari abaturage batishyuye ubwisungane mu kwivuza bityo bikaba ari byo byatumye n’ibitaro bitinda kwishyura miliyoni hafi 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Guha umuntu imirambo 2 kandi yapfushije umuntu umwe
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2016, nibwo hamenyekanye amakuru mu bitaro bya Muhima, avuga ku nkuru y’urupfu rutunguranye rw’umwana w’uruhinja rw’amezi 7.
Gusa igitangaje si ukuba umwana yapfuye atunguranye, ahubwo ni uburyo ababyeyi b’uyu mwana bamugejeje mu rugo bagiye kumushyingura bafungura ikarito ibitaro byari byabashyiriyemo umurambo bagasangamo imirambo 2, bivuze ngo babongereyemo n’uw’urundi ruhinja.
Tv1 dukesha iyi nkuru ivuga ko Mpagaritswenimana Pascal na Nyirahirwa Devotha batuye mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bavuga ko umwana wabo w’amezi 7 yaguye mu bitaro bya Muhima mu buryo bw’amayobera bajya gushyingura bagasanga bahawe imirambo ibiri.
Uyu mwana bavuga ko yapfuye mu buryo bw’amayobera, yapfuye mu gihe mukuru we w’imyaka 2 ari we bari barwaje muri ibi bitaro. Nk’uko bitangazwa n’aba babyeyi, ngo uyu mwana w’amezi 7 yari muzima ndetse nta n’inkorora ataka.
Nyuma ngo nibwo nyina yagiye hanze gutunganya ibyo uwo bari barwaje yari yanduje, agarutse asanga rwa ruhinja rwapfuye kandi yari arusize ari ruzima.
Mpagaritswenimana we avuga ko uburyo uyu mwana wabo yapfuyemo ari amayobera matagatifu ati’: “Uburyo umwana yapfuyemo ni amayobera matagatifu , umwana wanjye namuhaga biswi akitamika rwose, yubikaga inda yavutse ku tariki 9 w’ukwezi kwa Kane yari afite amezi 7 kuko yari umusore w’igikuriro mwiza cyane’’.
Nyuma yo kumupima, ibitaro byahaye aba babyeyi umurambo wabo barataha, bageze mu rugo nibwo batunguwe no gusangamo undi murambo w’urundi ruhinja.
Ku murongo wa telefone igendanwa, umuyobozi w’ibitaro bya Muhima yavuze ko mu gihe nta birava mu iperereza kuri iki kibazo ntacyo yagitangazaho.
yagize ati: “Kugeza aya masaha ndacyabikoraho investigation sinzi niba mwanyemerera singire icyo mbatangariza kugeza igihe ndibuyirangirize kuko kugeza ubungubu uko ubyibaza nanjye ndabyibaza.