Umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, Makuza Bertin, witabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016 azize uburwayi butunguranye, yasezeweho mu cyubahiro n’umuryango we, inshuti n’abavandimwe.makuza1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2016, nibwo imbaga yakoraniye mu rugo rwe isezera kuri Makuza. Ku isaha ya saa sita z’amanywa umuhango wo kumusezeraho wakomereje mu Kiliziya Gatolika, Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’amahoro ‘Regina Pacis’ i Remera.

Ni igitambo cya Misa cyaririmbwe na Chorale de Kigali, cyitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza; uw’umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Lt.Gen. Karenzi Karake; Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta n’abandi.

Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, yagarutse ku bikorwa by’intagereranywa byaranze Makuza Bertin, birimo ubunyangamugayo, gukora cyane no gukunda igihugu.

Yagize ati “Makuza yabaye urugero rwo gukunda abantu akabikomora ku babyeyi be bari bafite ubupfura n’ubukirisitu. Yaranzwe no kugira umutima mwiza, kwakira abantu no kubafasha uko ashoboye. Yakunze igihugu, arangwa n’ineza, urugwiro no kwicisha bugufi.”

Yakomeje avuga ko ubwihangane n’ubwenge bwinshi bwaranze Makuza bwagiriye umumaro benshi n’igihugu muri rusange.

Umunyemari Rusirare Jacques wabanye cyane na Makuza mu bikorwa byinshi byiganjemo iby’ishoramari, yavuze ko we kimwe n’abandi banyemari babanye neza akabagira inama, akababera umuhuza, akabagira inama yatumye biteza imbere mu buryo butandukanye.

“Yari umuntu ugira urukundo, inyangamugayo, intwari kandi mu bihe bikomeye akagira inama zikomeye z’ingirakamaro.”

Atanga urugero rw’uburyo ibitekerezo byiza bya Makuza byahuje abanyemari bagashinga sosiyete y’ubwishingizi COGEAR yaje kubyara banki ikomeye cyane ya Cogebanque.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ibigwi bya Makuza Bertin wagize uruhare runini mu gishinga uru rugaga, yemeza ko kumubura ari icyuho gikomeye cyane ku muryango we no ku bashoramari b’u Rwanda.

Yagize ati “Makuza ari muri bake batugiraga inama bakadufasha kubera ubunararibonye n’ubwitange yari afite. Ni umwe mu banyarwanda batinyutse gushinga uruganda muri nyinshi z’abanyamahanga zari zihari. Yabaye imbarutso ya Made in Rwanda, kandi aba intangarugero mu kwishyira hamwe.”

Umwe mu bana be Makuza Robert, yagarutse kumurage abasigiye nk’umubyeyi.

Yagize ati “Data adusigiye umurage wo gukunda umuryango, yakundaga umuryango we, yari umubyeyi witangira umuryango, twe twabonaga binarenze, yarebaga buri kantu kose kabereye umuryango. Nkatwe dufite abana, niwe muntu wa mbere wamenyaga ko umwana wacu arwaye, akakubaza buri kanya ati ‘ko utajyana umwana kwa muganga’. Uyu murage wo gukunda umuryango arawudusigiye.”

‘Adusigiye umurage wo gukunda abantu. Abantu benshi batugezeho baratwihanganisha, ni urugero rw’uko yabanye neza.’

‘Undi murage ukomeye ni ugukunda umurimo. Yakundaga gukora adakorera amafaranga ahubwo ari uko bimurimo. Kuri we umuntu udakora ntacyo aba ari cyo. Yangaga ubunebwe bidasubirwaho.’

‘Adusigiye umurage wo gukunda igihugu. Uru Rwanda yarubayemo mu bice bibiri, urumurushya, rumuvuna, kubera politiki y’icyo gihe ariko yararukundaga kuko gushora imari icyo gihe akarwita Rwanda Foam’ ni uko yarukundaga.Yabaye no mu Rwanda rumukunda. Yabyukaga kare aharanira kuruteza imbere.’

Makuza Bertin yavutse kuwa 9 Kanama 1948 i Kibeho muri Nyaruguru, apfa kuwa 2 Ugushyingo 2016. Uyu musaza w’umunyemari yashiriyemo umwuka mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru ahagana mu ma saa sita z’ijoro. Asize abana 12 barimo imfubyi za Jenoside yareze n’abuzukuru 25.

Yari umwe mu banyemari bazwi cyane mu Rwanda kubw’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye yakoraga birimo uruganda Rwanda Foam rumaze imyaka 30 rukora matola. Azwi kandi cyane kubw’inyubako M Peace Plaza iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.