Umwami wa nyuma mu Burundi n’ uw’ u Rwanda bisabiye gutabarizwa ishyanga
Nyuma y’ imyaka ine u Burundi Umugogo w’ Umwami Mwambutsa IV wacyurwa mu gihugu cye cy’ u Burundi akaba ariho atabarizwa, urukiko rukuru w’ igihugu cy’ Ubusuwisi uyu Mwami yatangiyemo rwategetse ko Mwambutsa atabarizwa mu Busuwisi.
Ibi bibaye mu gihe no ku ruhande rw’ u Rwanda Umuryango w’ Umwami wa nyuma wategetse u Rwanda ,Kigeli V Ndahindurwa nabo basanze agomba gutabarizwa muri Amerika ari naho yatangiye ngo kuko ariko yasize abisabye.
Kimwe na mugenzi we Kigeli V, Umwami w’ u Burundi Mwambutsa IV Bangiricenge nawe ngo yasabye ko atatabarizwa mu mu gihugu cye cy’ u Burundi.
Umwami w’ u Burundi Mwambutsa IV Bangiricenge yasabye kutazatabarizwa mu Burundi/ Iyi fito yafashwe mu 1962
Umwami Mwambutsa yavutse mu 1912 atangira I Geneve mu gihugu cy’ Ubusuwisi mu 1977. Ikirego gisaba ko umugogo we wazanwa mu ugatabarizwa mu Burundi cyari kimaze imyaka ine. Iki cyifuzo cyari gishyigikiwe na bamwe mu bo muryango we ndetse n’ igihugu cy’ u Burundi.
Mwishywa w’ Umwami Mwambutsa ,Esther Kamatari yabwiye Radio Ijwi ry’ Amerika ko umwanzuro w’ urukiko rukuru rw’ Ubusuwisi ko umwami Mwambutsa atabarizwa mu Busuwisi wamushimishije.
Yagize ati “Njyewe nabyakiriye n’ umunezero cyane ko umwami Mwambutsa yari yisabiye ko umugogo utazatabarizwa mu Burundi. Ni intsinzi nakiranye umunezero sinabona uko mbibabwira”
Kamatari avuga ko bagiye gushyaka uburyo Umwami Mwambutsa yakongera agatabarizwa kuko yari amaze imyaka ine yarakuwe mu musezero(imva) we.
Avuga kandi ko impamvu yishyimiye umwanzuro w’ uru rukiko ari uko ku bwe nta muntu n’ umwe ufite uburenganzira bwo kuvuguruza Umwami.
Umwami Kigeli nawe ngo yasize avuze ko adashaka kuzatabarizwa mu Rwanda
Umwami Kigeli V Ndahindurwa wisabiye ko yatabarizwa muri Amerika
Mu Rwanda impaka zari zigamije kumenya aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa zisa n’ izarangiye kuko kuri uyu wa 2 Ugushyingingo 2016 aribwo umuvugizi we, Boniface Benzinge yatangaje ko uyu mwami mbere yo gutanga yari yarasabye ko atatabarizwa mu Rwanda.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira,2016 ku myaka 80 y’amavuko.
Aba Bami bombi bakuwe k’ubutegetsi ubwo ingoma ya cyami yasimburwaga na repubulika. Kuri ubu ibi bihugu byombi ntibigitegekwa n’ abami ahubwo biyoborwa n’ abaperezida.
Inyenyerinews,
Mbunganire mbamenyesha ko Mwambutsa atakuwe ku ngoma mu buryo bumwe no mu Rwanda, kuko yakuweho n’umuhungu we muri 1966, uyu na we ahita akurwaho na coup d’etat ya Micombero, wahise anaca ubwami.
Muri make, ubwami bwaciwe mu Rwanda muri 1961, mu gihe i Burundi bwavuyeho muri 1966.