INZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA ZAHITANYE UMUNYAMAKURU W’UMUNYARWANDA I KAMPALA,
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, Andrew Bagala, wandika mu Kinyamakuru The Monitor cyo muri Uganda, yatangaje ko umwandtsi mukuru w’ikinyamakuru Inyenyeri news, Charles Ingabire, wari warahungiye i Kampala muri Uganda, yishwe arasiwe iruhande rw’urunywero. Umuvugizi w’igipolisi cya Kampala, Bwana  Ibin Ssenkumbi, yemeje iryo yicwa. Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2011, Andrew Bagala yongeye kwandika muri The Monitor ko abavandimwe n’inshuti bitabiriye umuhango wo guherekeza nyakwigendera barangwaga no guhisha amaso yabo. Andrew Bagala yakomeje inyandiko ye agira ati :  « uko abantu bagendaga binjira mu rusengero rwa Evangelical Restoration, i Bakuli, nta n’umwe wifuzaga kugira uwo bahuza amaso kandi bakavugana ikiniga basa n’abongorera. Abenshi mu bo twavuganye bemeza ko Leta y’aho bakomoka ikomeje kubatoteza, ariko nta n’umwe wifuje ko tumufata ifoto cyangwa ko dutangaza amazina ye. Mubari bitabiriye uwo muhango, harimo abambaye imyenda ya gisivili ariko banafite ibikoresho biranga abashinzwe umutekano. Uko imihango yakurikiranaga, wabonaga abo bantu barimo kuvuganira ku maradiyo agendanwa. Ingabire yari aherutse guhunga u Rwanda yerekeza muri Uganda, atinya ko umutekano we wahungabanywa no kubayaragiye anenga imikorere ya Prezida Paul Kagame na Leta ye. Nta muntu n’umwe uhagarariye Leta y’u Rwanda wigeze agaragara muri uwo muhangoâ€
Nk’uko Giles Muhame yabyanditse muri  Chipreports yo kuwa 2 Ukuboza 2011, Charles Ingabire, mbere yo guhungira i Kampala, yari yaragerageje gushinga akagwiza-mutungo yise Ongera Microfinace kahise gatanga inyungu ku buryo bwihuse, ibyo akaba yari yabikoze mu rwego rwo kwiyubaka, nyuma y’aho hafi umuryango we wose utikiriye muri jenoside. Nkuko bivugwa muri iyo nyandiko, “umufasha wa Prezida, Jeannette Kagame, yatangiye kurebana irari ako kagwiza-mutungo. Gusa rero, Ingabire ntiyifuzaga ko Leta yakwivanga mumicungire yako. Ariko icyakurikiyeho, ni uko inzego za Leta zakoze gahunda yo kukabuza epfo na ruguru, ziza kuruhuka ari uko zikarunduye. Nguko uko Ingabire yakijijwe n’amaguru, yerekeza i Kampala. Amakuru aturuka i Kigali avuga ko, mbere yo guhunga, inzego z’ubutasi zari mu mugambi wo kumuta muri yombi, ngo zimuziza ko “yagiye akoresha amazina y’abategetsi kugirango ibihugu by’i Burayi bishore amafranga muri Ongera Microfinaceâ€
Ihuriro Nyarwanda (RNC) riramagana ryivuye inyuma ingeso ruvumwa, yuje ubugwari, ya Prezida Kagame,  yo kwica no gutoteza ku mpamvu za politiki, agamije gutera ubwoba no gucecekesha abatavuga rumwe na Leta ye by’umwihariko, ibyo akaba anabikorera n’abandi Banyarwanda muri rusange. Muri iyi myaka yose ishize, nta gihe na gito Kagame atakoresheje politiki yo kwica, kurigisa no gufunga abatavuga rumwe na we, ngo abone uko akomeza kugwatira ubutegetsi. Abanyarwanda aho bava bakagera, baba mu gihugu, baba hanze , bose yabakuye umutima. Urwanda rwose uroye rwabaye igisirikare. Uwavuga ko u Rwanda ruri ku ngonyi ntiyaba yibeshye cyane cyane iyo umuntu arebye ukuntu inzirakarengane zicwa zizize akamama n’inzego zishinzwe umutekano, cyangwa zifungwa, zirigiswa, noneho abakoze ayo mahano bakigaramira, ntibabiryozwe. Nkuko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Susan Rice, yabivugiye i Kigali muri diskuru ye yo kuwa 23 Ugushyingo 2011, “abagize societe civile, abanyamakuru, abanyepolitike batavuga rumwe na Kagame bahorana ubwoba bwo kwisuganya mu mahoro no kuvuga icyo batekereza ku mugaragaro. Bamwe baratotezwa.  Abandi bahahamuwe n’amatelefoni yo mugicuku. Abandi na bo bararigiswaâ€. Mbese muri make, “ubwisanzure muri politiki bukomeje gupfukiranwa†muri Leta ya Paul Kagame.  Charles Ingabire abaye indi intanga-mugabo kuri ibyo Ambasaderi Rice aherutse kuvuga.
Vuba aha, Leta y’uBwongereza yihanangirije Prezida Kagame, imumenyesha ko bishobora kumugiraho “ingaruka mbi cyaneâ€, Abanyarwanda batuye London baramutse  bahahutarijwe. Abo Banyarwanda bari baragiye baregera iyo Leta ko barembejwe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda. Guhera icyo gihe, imibereho y’abo Banyarwanda ya buri munsi yarahindutse. Hagati aho, hari n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’i Burayi na Amerika byaburiye  Abanyarwanda ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukoresha amayeri yose ngo ibahitane.
Charles Ingabire yari umwe mu bacika-cumu Prezida Paul Kagame ahora abeshya isi ko yarokoye muri jenoside. Biratangaje kubona Prezida Paul Kagame yitwaza jenocide yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko ari indashyikirwa, yarangiza akarangwa n’ibikorwa byo kwirenza abacika-cumu b’Abatutsi, haba mu gihugu cyangwa mu mahanga. Urundi rugero rutari kure ni urw’umucika-cumu Assiel Kabera, wahoze ari umujyanama wa Perezida Pasteur Bizimungu, akaza kwicwa n’abasilikare barinda umukuru w’Igihugu, bamuziza ko yanenze Kagame. Mu Rwanda, nta n’umwe utazi ko muri iyi myaka 11 yose ishize, Jenerali Jack Nziza ari umwe mu bari kw’isonga ry’izo nkozi z’amahano zaranzwe n’ubundi bwicanyi bunyuranye, ariko abo bose nta cyemezo bigeze bafatirwa. Ahubwo bose baridegembya! Kimwe n’abandi bose, yizihiwe muri ubwo buzima bw’inkozi z’ibibi z’indakoreka. Hari Abatutsi benshi bishwe muri jenoside yo muri 1994, mbere yayo, emwe na nyuma yayo, bazize Kagame. Abandi benshi na bo barahunze, bitababujije guhigwa, kimwe n’Abanyarwanda bene wabo bakomoka mu bwoko bw’Abahutu. Wahera ku Mwami Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka irenga 50 mu buhungiro, ukongeraho Bwana Yozefu Sebarenzi wahoze ari Prezida w’Inteko ishinga amategeka, utibagiwe n’abo Kagame yashatse kuvutsa ubuzima, nka Jenerali Kayumba na Koloneli Karegeya, ibyo bikaba bigaragaza ko ubugome bwa Kagame bugenda burushaho kurenga umupaka w’ubwoko. Uretse agatsiko  k’abantu babarirwa ku ntoki Kagame akomeje gukoresha muri iyo migambi ye mibisha, biragaragara ko Abatutsi bari muri FPR no mu ngabo (RDF) bose bafashwe bugwate, bahorana ubwoba kimwe n’Abahutu, bakaba bahunga u Rwanda uko bwije uko bucyeye, bategereje ko u Rwanda ruvanwa ku ngoyi. Mbese kuri Kagame, Abanyarwanda bose ni abanzi, uretse abo abanje kweza no gutera icyuhagiro. Kagame ni umubisha, kandi si ku Muhutu gusa, no ku Mututsi ni uko.
Ububisha n’indwara y’akaboko karekare biranga umuryango wa Perezida Kagame na FPR ye byatumye Abanyarwanda beshi bahunga igihugu. Ntabwo ari Ingabire bibayeho wenyine rero, Abanyarwanda basanzwe bahigirwa mu buhungiro hakoreshejwe uburyo buhambaye bwa Leta. Impunzi z’Abanyarwanda zose zihorana ubwoba, zaba mu nkambi, cyangwa zatura mu mijyi. Nk’urugero : amakonti ya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi arafunze, nyuma y’ikirego ubucamanza bwashyikirijwe na Gatera Gasipari, impunzi y’Umunyarwanda yakangishijwe kwicwa n’abakozi ba Leta, izira kwishyuza amafaranga ku byo yari yakoreye Leta, hakurikijwe amasezerano yari afitanye na yo. Ubu Gatera Gasipari aho atuye mu Bubiligi,ahorana ubwoba kubera kubuzwa amahwemo  n’abakozi ba Leta y’u Rwanda. Nkuko tumaze kubigaragaza, Kagame ntakwiye guhanagurwaho ibyaha byateye abantu nka Ingabire guhunga n’ibyabazaniye urupfu. Ni ngombwa rwose kwerekana abihishe inyuma y’iyicwa rya Ingabire n’uwatanze ibya ngombwa ngo rigerweho.
Si igitangaza kubona Perezida Paul Kagame, wigize indashyikirwa mu kurokora abacitse kw’icumu, akanakura inyungu nyinshi mu kwigaragaza nk’ingabo ibakingiye, akomeje kuruca akarumira kubirebana n’iyicwa rya Ingabire..
Iyicwa rya Charles Ingabire rikubiyemo ubutumwa bukurikira :
Icyambere, Perezida Paul Kagame ni umwicanyi udahaga amaraso, uzakomeza guhigisha uruhindu buri wese, aho ari hose. Ubu butumwa bugamije kumvisha Abanyarwanda iyo bava bakagera ko nta hantu bafite ho kumwihisha, ko nta kundi bakwifata uretse guharirwa bakanyukirwa, bakemera igitugu cye no kuguma mu Gihugu. Kuba ntawahagarariye Ambasade mu muhango w’ishyingurwa rya nyakwigendera ni ikimenyetso kirega  kandi gikoza isoni Leta ihora yivuga ibigwi byo gukingira ubuzima bw’Abanyafurika bigaragarira mu kohereza ingabo z’Igihugu muri Sudani n’ahandi.
Icya kabiri, Ubugande ni igihugu kitarimo umutekano. Inkozi z’ibibi za Leta zibwidegembyamo mu mudendezo. Kwihutisha gushyingura nyakwigendera no kuba nta jambo ry’intumwa ya Leta ya Uganda ryavugiwe muri uwo muhango,  ni nko kwemeza ibisanzwe bivugwa ko Kagame ntacyo yikanga muri kariya karere, ko agakoramo icyo ashatse cyose. Ubutumwa aha abavandimwe b’abanya Uganda ni uko muri iki gihe imbunda azitunze ku Banyarwanda, ariko ejo cyangwa ejobundi izo mbunda zizahindukirizwa zitungwe kuri abo banya Uganda.
Icya gatatu, nk’uko bimaze kumenyerwa, amahanga akomeje kwirengagiza ubugizi bwa nabi bwa Prezida Kagame. Yizeye ko, nk’uko buri gihe byagiye bigenda, ko nta nkurikizi azahura na zo kuri iki gikorwa cy’ububisha, kandi ko kitazabura gukurikirwa n’ibindi bimeze nka cyo. Kuba yarishe Abanyarwanda benshi, agatsemba za miliyoni zirinzwe na UNHCR muri Repbubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (reba Mapping Report), we arumva ko ntacyakagombye kumutangira igihe ashakiye guhitana undi muntu umwe muri Uganda.
Ihuriro Nyarwanda (RNC) ryamaganye ryivuye inyuma iki gikorwa cyuje urwango, rikaba riboneyeho gusaba Amahanga na UNHCR by’umwihariko guhagarika imishyikirano agirana na Leta y’u Rwanda, hagamijwe gukuraho sitati y’ubuhunzi (cessation clause). Ryaba ari ikosa rikomeye gukomeza imishyikirano igamije kugemurira impunzi Leta ikomeje kuzihiga no kuzicira mu bihugu zayihungiyemo.
Mu gusoza ijambo rye ubwo aherutse mu Rwanda, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi Suzan Rice, yibukije Perezida Paul Kagame amagambo we ubwe yivugiye : « Nk’uko Perezida Kagame yigeze kuvuga, imyivumbagatanyo yabaye muri Libiya yoherereje ubutumwa ku bayobozi bo muri Afurika ndetse n’abo kw’isi yose. Niba tudateze amatwi abo tuyobora, ntutabakorera ibyo bakwiye n’ibyo bifuza, hazabaho ingaruka. Akababaro kabo kazakomeza kiyongere, kugeza ubwo umunsi umwe bazatwigarika ». Perezida Kagame asa n’uwayaciye ukubiri n’Abanyarwanda, n’ibyifuzo byabo; by’umwihariko ntakozwa uburenganzira bwabo bwo kubaho. Umubabaro Abanyarwanda bafite umaze kurenga intera yo kwihanganirwa.. Zimwe mu ngaruka z’ububutegetsi bwe  bushingiye kw’iterabwoba harimo urupfu, gusenya, ubwoba n’ubuhunzi. Indi ngaruka ni uko Abanyarwanda amaze kubava ku nzoka.
Prezida Kagame ni umwicanyi kabuhariwe, ntiyunamura icumu, atikiza imbaga nk’uwahanzweho. Ihuriro Nyarwanda (RNC) rirahamagarira Abanyarwanda bose-Abahutu, Abatutsi n’Abatwa-gushyira hamwe imbaraga zabo bagakuraho ubutegetsi bw’igitugu bumena imivu y’amaraso. Niyo byazafata igihe, akari cyera imbaga y’Abanyarwanda izatsinda, ubutegetsi bwa Kagame butsindwe uruhenu.
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa
Ihuriro Nyarwanda (RNC)
Washington, D.C,
USA
Bobby,Thanks so much for sharing all this. My heart has been beokrn for Rwanda for some time now and I am so encouraged to hear about your trip. I can’t wait to hear more! I am praying for you, bro.Josh
QP3yxB I think this is a real great post.Really thank you! Want more.