Nyamasheke: Bamwishe bamukase ijosi bamwambura imyambaro ye barayimuseguza
Nyiranziza Béatha w’imyaka 33 y’amavuko yasanzwe yapfuye mu muferege uri hagati y’icyayi n’ishyamba mu mudugudu wa Ruhinga ya 2, mu kagari ka Kagatamu, mu murenge wa Bushenge,mu karere ka Nyamasheke.
Umurambo w’uyu mukobwa wari ufite ubukwe mu Kuboza wabonetse ahagana saa mbiri z’igitondo kuwa gatanu, ubonwa n’abaturage basoromaga icyayi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bushenge, Uwizeyimana Emmanuel yahamije aya makuru. Yatangarije Imvahonshya dukesha iyi nkuru ko ubwo bahuruzwaga n’abaturage basoromaga icyayi aho uyu mukobwa yiciwe, basanze yakebwe ijosi ryenda kuvaho.
Abamwishe ngo bamwambuye ipantalo yari yambaye n’umwenda w’imbere barabimuseguza asigara yambaye ubusa, n’indangamuntu ye bayimurambika iruhande, kugeza ubu abamwishe ntibataramenyekana, ariko iperereza rikaba riri gukorwa.
Yagize ati “Byagaragaraga ko yiciwe ahandi hantu bakamuzana kumujugunya aho kuko nta maraso twahasanze, nyuma yo kubona indangamuntu ye twashakishije umuryango we turawubona turanavugana, akaba ari uwo mu murenge wa Rangiro muri aka karere”.
Umwe mu babyeyi be avuga ko uwo mukobwa yavuye mu rugo i Rangiro kuwa kane mu gitondo yari amaze kugurisha inka n’umurima, ngo agiye gutegurana ubukwe na fiyanse we bari barasezeranye mu murenge, uyu musore akaba atuye mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, mu karere ka Rusizi.”
Yongeyeho ati “Twakomeje iperereza dusanga koko yarageze muri urwo rugo, gusa ngo ntiyaharaye kuko ngo yahavuye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba atashye i Rangiro, uyu musore na we akaba ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Ruharambuga kugira ngo atange amakuru yafasha mu iperereza.
Umubiri wa Nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma.Mu nama y’umutekano yahise iterana, abatabaye n’abaturage baturiye hafi aho, basabwe kujya batangira amakuru ku gihe.
Uru rupfu rw’agashinyaguro rukurikiye urw’undi mugore wishwe mu murenge wa Mahembe mu ntangiriro za Nyakanga,bakamuca umutwe bakawujugunya mu kivu,abaturage bakaba basanga ubwicanyi nk’ubu buteye inkeke.